Ubuyobozi wa MONUSCO mu mjyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru Omar Aboud yasobanuriye Martin Fayulu na Adolphe Muzitu bari mu mjyi wa Beni, ibikorwa byose byo kurwanya ADF. Nta bindi uretse gushigikira ingabo za Kongo ( FR DC) mu bijyanye n’ibikoresho , ingabo ndetse n’iperereza.
Aragira ati « Turi kumwe n’ingabo za Kongo dutegura ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF kandi tunategura uburyo twabarwanya kugira ngo dukureho burundu ADF yigize intakoreka mu guhungabanya umutekano w’abaturage tugamije kurengera abasivili ».
Ibi byose yabibabwiye abagaragariza uburyo buzakoreshwa mu kurwanya ADF n’inkunga yagenewe ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Aragira ati « Ni umwanya tubonye wo kubasobanurira ibikorwa byacu byose turi gutegura mu kurwanya ADF , ibikorwa dutegura tunatera inkunga ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo».
Impande zombi ziyemeje gukomeza kugirana ibiganiro n’ibyiciro byose by’abaturage kugira ngo babone inkunga yabo mu rwego rwo gufatanya kurwanya inyeshyamba za ADF. Aha ni naho bahereye bavuga ko aribwo buryo bwonyine bugomba gukoreshwa kugira ngo amahoro agaruke muri Kivu y’amajyaruguru.
IRASUBIZA Janvier