Josep Borell Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryanago w’Ubumwe bw’Uburayi(UE) yamaganye ku mugaragaro uruhare rwa USA mu makimbirane bafitanye n’Uburusiya n’Ubushimwa, byatumye ubukungu mu Burayi buhungabana ndetse n’ikiguzi cy’ubuzima kirushaho kuzamuka.
Mu nana iheruka yahuje aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE)yigaga ku bibazo byugarije Isi, Josep Borell Ushinwze Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri uyu muryango, yavuze ijambo rikomeye ku ntambara Uburusiya buhanganyemo na Ukraine, kuva kuwa 24 Gashyantare 2022 n’amakimbirane amaze igihe hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika n’Ubushinwa ku kibazo cya Taiwani byatumye ubukungu ku Isi Buhungabana.
Josep Borell Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Esipanye, yavuze ko kuva intambara yatangira muri Ukraine, uruhare rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika(USA) mu gutuma ubukungu buhungabana ku Mugabe w’Uburayi bitahwemye kwigaragaza .
Yakomeje avuga ko ubwo intambara yatangiraga muri Ukraine, Abategetsi ba USA bihutiye gusaba ibindi bihugu birimo ibyo ku Mugabane wa Aziya ,Uburayi ,Amerika y’Amajyepho n’Afurika kwamagana Uburusiya no gukurikiza ibihano bwari bwafatiwe uho gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.
Ku kibazo cy’ubushinwa ,yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nabwo zihutiye gusaba ibihugu by’Uburayi guhagarika ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi bifitanye n’Ubushinwa zigamije gukumira ibicuruzwa by’Abashinwa ku mugabane w’Uburayi no kubushira mu kato .
Yongeye ho ko Ubukungu bw’Uburayi busanzwe bushingiye ku Isoko rigari n’ibicuruzwa by’Ubushinwa , Gaz na Peterori by’Abarusiya ku kigero cyo hejuru kandi bihendutse ,bityo ko guhagarika ubutwererane n’ibi Bihugu byatuma ubukungu bw’Uburayi burushaho guhungabana.
Yagize ati” Biragaragara ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifite uruhare mu bibazo by’ubukungu by’ugarije Uburayi n’isi yose muri rusange. baradusaba guhagarika Gaz na Peterori by’Abarusiya n’ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi dufitanye n’Ubushinwa.
ibi byatuma ubukungu bw’Uburayi burushaho kugana aharindimuka, mu gihe ubukungu bw’Uburayi bwari bushingiye kuri ibyo bicuruzwa ku kigero cyo hejuru kandi bihendutse.”
Yakomeje avuga ko kubera intambara iri muri Ukraine, ubukungu bw’Uburayi buri kujya mu kaga ndetse ko n’ikiguzi cy’Ubuzima gikomeje kwiyongera kubera ibihano by’Ubukungu USA n’ibihugu bimwe by’Uburayi. bafatiye Uburusiya.
Yakomeje avuga ko Ibihugu by’Uburayi bitagakwiye kwishinga USA cyangwa ngo umutekano wabyo ugenwe nayo , ahubwo ko nabyo ubwabyo byagakwiye kwiyubakira uburyo bwabyo bw’ubwirinzi aho kugendera ku gisirikare n’umurongo washizweho na USA.
ibi ariko nti byashimishe Abategetsi ba USA, kuko Ibiro bikuru bya PerezidansI ya USA ( White House) byahise bisohora itangazo ryamagana amagambo ya Minisitiri Borell, bivuga ko uyu mugabo abogamiye cyane ku ruhande rw’Ubushinwa n’Uburusiya kandi ko atari ibyo yavuze bdakwiye kwihanganirwa.
HATEGEKIMANA CLAUDE
Rwandatribune.com
Ibyo uwo mugabo yavuze ni ukuri ijana ku ijana.
Ukuri kuraryana