Nyuma y’icyumweru kimwe Umutwe wa M23 wambuye FARDC agace ka Kitshanga, kuri ubu abatuye mu mujyi wa Butembo na Beni muri Kivu y’amajyaruguru baratabaza bavuga ko biri kubagiraho ingaruka.
Abatuye mu mujyi wa Butembo, bavuga ko kuva M23 yafata agace ka Kitshanga ingendo zihuza umujyi wa Goma na Butembo hifashishijwe ibinyabiziga zahagaze.
Aba Banyekongo, bakomeza bavuga ko agise ya Kitshanga ariyo yakorehwaga kugirango babashe gukora ingendo no guhahirana n’ umujyi wa Goma, nyamara ngo kuva M23 yafata aka gace babuze uko bagera mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyarugru (Goma) usanzwe ubafatiye runini.
Jimmy Mulumba umuyobozi w’ikigo gishyinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Butembo ,avuga ko abadafite ubushobozi bwo gutega indege, ubu badashobora kuva muri Butembo cyangwa Beni ngo bagera mu mujyi wa Goma hifashishijwe ibinyabiziga.
Yagize ati:”bimwe mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru birimo n’umujyi wacu wa Butembo na Beni, ubu ntibishobora kugenderana n’Umurwa mukuru w’iyi ntara. Abafite ibibazo by’uburwayi muri Beni na Butembo bari basanzwe bajya kwivuriza I Goma ,ubu nti bakibasha kujyayo keretse ufite ubushobozi bwo gutega indege. Ikindi n’uko ubuhahirane hagaiti ya Goma na Butembo ubu busa n’ubudashoboka kuva M23 yafata Kitshanga.”
Yakomeje avuga ko usibye umujyi wa Kitshanga,ifatwa ry’uduce twinshi muri teritwari ya Rutshuru bikozwe na M23 ryatumye habaho imbogamizi mu mikorere yabo bitwe n’uko hari imihanda myinshi itagikoreshwa.
Ati:’’Ubu dusigaye dukorera aho turi ntabwo tukibasha gutarabuka ngo duhahirane n’umujyi wa Goma bitewe n’uko M23 yigaruriye uduce twinshi muri teritwari ya Rutshuru , byatumye imwe mu mihanda twifashishaga ifungwa .
Umutwe wa M23 ,wakunze kuvuga ko utigeze ufunga imihanda mu duce wigaruriye ndetse ko ushaka wese kuhanyuza ibicuruzwa bye nta kibazo na gito ahura nacyo.
M23, ikomeza ishinja Guverinoma ya DRC kuba nyirabayazna w’iki kibazo kuko ariyo yabujije abaturage gukoresha imihanda iri mu duce M23 yigaruriye, bikaba bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo zisanzwe hagati ya Goma –Butembo-Beni n’ahandi.
Agace ka Kitshanga, ni ingenzi cyane kuko ariho hari inzira zinyuzwamo ibicuruzwa bivuye mu gace ka Masisi y’Amajyaruguru , Rutshuru y’amajyepfo ,iyo hagati n’iyiburengerazuba bijya mu mujyi wa Goma.