Leta ya Mali yasohoye itangazo ivuga ko ishyigikiye umuririmbyi Rokia Traoré, watawe muri yombi i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa bijyanye n’amakimbirane ajyanye n’ugomba kuba nyir’umwana hagati ye n’uwo bamubyaranye.
Itangazo rya leta ya Mali rishimangira ko yatawe muri yombi kandi akoresha urwandiko rw’inzira rw’abategetsi bakomeye (diplomatic passport/passeport diplomatique).
Inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zamutaye muri yombi zikurikije urwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’Ububiligi.
Ububiligi busaba ko yoherezwa muri icyo gihugu nyuma yaho urukiko rwaho rutegetse ko Traoré atanga umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu y’amavuko akamuha umugabo bahoze bakundana w’Umubiligi.
Urwo rwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’Ububiligi, rumushinja gushimuta no gutwara bunyago uwo mwana.
Yatawe muri yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Charles de Gaulle cyo mu mujyi wa Paris.
Yari ahagaze gato mu Bufaransa mu rugendo ava mu murwa mukuru Bamako wa Mali yerekeza i Buruseli mu murwa mukuru w’Ubibiligi aho yashakaga kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko rwategetse ko atanga umwana akamuha uwo bamubyaranye, nkuko umwunganira mu mategeko yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, Traoré ubu ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye.
Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko urukiko rwo mu Bufaransa rusuzuma ubusabe bwo kumwohereza mu Bubiligi.