Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda mu buryo butunguranye umurambo w’umuturage warwo w’umugabo witwa Gasore Semukanya wabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.
Kuri uyu wa Kane ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije uyu murambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bakira uyu murambo, ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasaba ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.
Iyamuremye Vincent murumuna wa nyakwigendera yagize ati” Amakuru y’umuvandimwe wacu twayamenye kuwa Kabiri saa cyenda z’umugoroba, tuyamenyeshejwe na babyara bacu babayo. Twaratunguwe pe! Gusa twifuza ko hakorwa iperereza ku bihugu byombi tukamenga iby’uru rupfu”.
Nyirandagijimana Justine na we yagize ati ” Uyu nyakwigendera yari yaraye kwa mama umubereye mubyara we, bukeye mu gitondo cyo kuwa mbere baramubura. Babaza abo mu Rwanda babasubiza ko ntawahageze, tumubura gutyo, bukeye kuwa kabiri nyura mu isantere ntuyemo yitwa ku Disi, numva bavuga ngo hari umuntu wabonetse mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye sinabyitaho”.
“Ntituzi icyamwishe isuzuma ry’abaganga niryo rizabitumenyesha kuko n’ubwo yajyanywe kwa muganga ntibatumenyesheje ibyavuye mu isuzuma rya muganga”.
Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’abahagarariye Uganda banze kurivugisha, ni mu gihe no mu minsi yashize ubwo u Rwanda rwabashyikirizaga umurambo warwo warashwe acikanye ibiyobyabwenge banze kuvuga.
Bavuze ko abashaka kumenya icyishe nyakwigendera bagisanga muri raporo ya muganga.
Abo bayobozi ku ruhande rwa Uganda, bahatirizaga abo mu Rwanda ngo umurambo bawushyikirize ba nyira wo aho kubanza kujya kuwusuzuma.
Uyu nyakwigendera Gasore Semukanya, asize umugore n’abana batanu, batuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera.
Uyu abaye umwe mu baturage b’Abanyarwanda bamaze kugwa muri Uganda mu buryo bw’amayobera, nyuma y’igihe abanyarwanda batotezwa, bakorerwa iyicarubozo muri iki gihugu.
Uwimana Joselyne