Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo mu burasirazuba bw’iki gihugu, umaze gusa n’aho wabaye inkota ityaye ku gakanu k’inyeshyamba za FDLR ziri kurira ayo kwarika ngo gufatanya na FARDC noneho byayibereye nk’imperuka kuko ababo bari gupfa umusubizo.
Uyu mutwe wa M23 ushinja FDLR kubiba urwango mu baturage b’abanye congo , ugashinjwa no gukora ubwicanyi mu baturage batuye Masisi na Rutchuru.
Izi nyeshyamba za FDLR kandi zishinjwa na M23 kwigarurira imitungo y’abanye Congo bo ubwabo ndetse binanyuze mu maboko y’indi mitwe y’inyeshyamba yashinzwe na FDLR irimo nka Mai mai Nyatura umutwe wanazengereje abaturage bo mu gace ka Masisi ubu nawo ukaba uri gufatanya n’ingabo za Leta FARDC.
Inshuro nyinshi izi nyeshyamba za FDLR zakunze kugaba ibitero kunyeshyamba za M23, ibintu byanabarakaje bagatangira kuvuga ko bo barwanira uburenganzira bwabo kandi mu gihugu cyabo, ndetse bakanihangiriza FDLR ngo ireke kwivanga mu bibazo by’Abanye Congo.
Ibyo nibyo byabaye kandi inkomoko y’umujinya M23 yagize igatangira kubwira FDLR ko irebye nabi nayo ishobora guhinduka umuhigo muyindi , kuko yihinduye umuhigi aho yakabaye yaka icumbi, bityo bamwe mu bagize umutwe wa M23 bakemeza ko FDLR isa n’iyamaze kwifatiraho inkota ku ijosi kuva igihe yihaye kurwanya Abanye congo ibereye mu mitungo.
FDLR n’abayikomoka ho bose barimo Mai mai Nyatura, Abazungu, APCLS NDC Nduma hamwe n’abandi ubu bari gufatanya na FARDC guhangana n’izi nyeshyamba za M23. Gusa n’ubwo aba bose baba bakoraniye kurwanya M23 ntibabuza gutsindwa no gushirira k’urugamba.
Umwe mubagize inyeshyamba za FDLR waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune yamubwiye ko abasirikare babo bamaze gushirira k’urugamba n’ubwo FARDC iba ibabwira ko izabafasha gutaha, we abona abenshi bazaba barashize.
Yongeye ho ko n’ubwo bahanganye na FARDC, FDLR nayo igomba kuvanwa mu nzira kuko yo yagaragaje ko idakeneye ubuhungiro, ahubwo icyo yiyemeje ari ugihiga abenegihugu no kubanyaga ibyabo.
Ibi babitangaje nyuma y’uko humvikanye inkuru ko uyu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR wagiriwe inama yo gukoranyiriza hamwe impunzi z’abanyarwanda kugira ngo bongere bakore inkambi nibura babe ariho baronkera ubufasha.
Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wakomotse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ugizwena bamwe mubasize bahekuye u Rwanda ndetse bakaba bashinjwa gukomereza ingengabitekerezo y’ubwicanyi mu buhungiro.
Umuhoza Yves