Nyuma y’iminsi M23 ihanganye na FARDC n’imitwe ifasha iki gisirikare cya Congo, uyu mutwe wahise umenyesha Isi yose ko ubu bufatanye bwongeye gukora ibikorwa by’ubugome ndengakamere, birimo kwivugana abaturage 17 ndetse no kwica inka z’abaturage zirenga 200.
Ni nyuma y’iminsi uyu mutwe uhanganye na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, NYATURA, PARECO, CODECO, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacancuro na Wazalendo, mu mirwano yabereye muri Gurupoma ya Tongo, ariko ikarangira M23 ibamuruye.
Kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, umutwe wa M23 washyize hanze itangazo, uvuga ku by’ibikorwa bibi byongeye gukorwa na FARDC ndetse na bariya bambari bayo.
Muri iri tangazor ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Poliriti, Lawrence Kanyuka, M23 igira iti “M23 ibabajwe bikomeye n’ibindi bikorwa bigamije kwica abasivile byabaye mu ijoro ryatambutse, tariki 03 Gicurasi 2023 muri Kizimba, ahishwe abaturage 17.”
M23 kandi yagarutse ku bwicanyi bukorerwa amatungo bukomeje kugaragara mu bice binyuranye bituyemo abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi, ivuga ko ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi saa tanu n’igice z’amanywa, FARDC ndetse n’iriya mitwe bafatanya, biciye inka 200 mu muhanda wa Kalengera-Tongo, bagakomeretsa izindi 150.
Uyu mutwe usoza utabaza abayobozi bo muri aka karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ugasaba ko ibi bikorwa byongeye kubura, bihagarara vuba na bwangu.
RWANDATRIBUNE.COM