Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lundula yasabye ko Mathias Gillmann uvugira MONUSCO yirukanwa nyuma y’amagambo aherutse gutangaza kuri Guverinoma ya Kinshasa.
Mu kiganiro Minisitiri Lutundula yagiranye na AFP kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 , yasabye Umuryango w’Abibumbye ko wavana ku butaka bw’igihugu cye Umuvugizi w’Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Mathias Gillmann.
Yagize ati:” Guverinoma izashima cyane , mu gihe kuvana Mathias Gillmann ku butaka bwacubyihutishijwe”
Minisitiri Lutundula avuga ko kugira abayobozi ba MONUSCO bameze nka Gillmann ntaho byageza ubufatanye inzego zombi zikenewe. Ati:”Kugira abayobozi nk’uyu ntabwo umubano n’ubufatanye bugambiriwe bwazigera bugerwaho hagati ya RD Congo na MONUSCO.”
Mathias Gillmann arasabirwa kwirukanwa nyuma yo gutangaza amagambo yafashwe nko gusebya Guverinoma ya RD Congo.Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Gillmann yavuze ko MONUSCO n’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nta mbaraga bafite zo kurwanya umutwe wa M23.
Kuva kuwa 25 Kanama 2022, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye imyigaragambyo yamagana MONUSCO bashinja kurangara no gutererana abaturage bicwa umusubizo n’inyeshyamba zikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye bya Kivu zombi, nka Butembo, Goma Kanyabaonga, Uvira n’ahandi.
Muri iyi myigaragamby, Leta ya Congo yemeza ko abantu 28 bayiburiyemo ubuzima, muri bo harimo n’abakozi ba UN 3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(MONUSCO)