Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania, yabonanye na Samia Suluhu Hassan uyobora iki gihugu anamushyikiriza ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame.
Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda buvuga ko, Dr Biruta Vincent ari muri Tanzania nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Kagame.
U Rwanda na Tanzania bamaze igihe bafitanye umubano ushingiye ku migenderanire n’imishinga migari ibihugu byombi biri mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba bihuriyeho.
Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku minshinga 2 migari, harimo uw’Urugomero rwa Rusumo n’umushinga wo kubaka Umuyoboro wa Gariyamoshi uhuza ibihugu byombi.
Kuva Samia Suluhu Hassan yajya ku butegetsi, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rumwe muri iki gihugu, hari tariki ya 8 Ukuboza 2021 ubwo iki gihugu cyizihizaga umunsi cyaboneyeho ubwigenge cyigobotora Ubukoloni bw’Abongereza. Ni uruzinduko rwaje rukurikira urwo Perezida Samia Suluhu yari yagiriye i Kigali mu Rwanda muri Kanama 2021.