Inama ngaruka mwaka y’umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokara ya Congo MONUSCO, yabaye kuri uyu wa 28 Nyakanga hemerejwemo ko umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu uterwa n’abategetsi bakuru b’igihugu.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wa Gisirikare muri MONUSCO Otávio Rodrigues De Miranda Filho, ubwo yavugaga ko ikibazo gikomeye kiri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari uko Leta ifite integer nke ku buryo bukabije, ndetse hakaniyongera ho umuco wo kudahana wimakajwe muri iki gihugu.
Ibi byagarutsweho mu kanama k’umutekano kahuje abagize uyu muryango, barebera hamwe aho ibikorwa byabo byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo kigeze.
Icyakora yatangaje ko ubu abaturage batekanye ngo kuko babona ingabo z’uyu muryango muri iki gihugu.
Jenerali Otávio Rodrigues De Miranda Filho yagize ati “Turimo gutandukanya imitwe yitwaje intwaro n’abaturage b’abasivili”,icyakora yemeje ko uburyo bw’itumana ho ribagora cyane , bigatuma hari ibyo batageraho kandi byashobokaga.
Uyu musirikare yagaragaje ko inshingano ya mbere MONUSCO ifite ari ukwirinda ubwabo hanyuma bakabona kurinda abaturage bo mu gace baherereyemo. Bagaragaje ko Congo uyu munsi ihanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu gihe intambara yakabaye yararangiye iyo Congo ibishyira mo imbaraga.
Uyu musirikare ariko yagaragaje ko inyeshyamba zihanganye na Leta ya Congo zifite ubunararibonye ndetsehari n’abasirikare ba MONUSCO zirusha igisirikare.
Ibi yabigarutseho ubwo yatungaga agatoki ibiohugu byohereza abasirikare avuga ko byohereza abasirikare bakiri bato , bataragira uburambe, bityo ko ubumenyi bwabo buba ari bucye.