Mu mujyi wa Palma intara ya Cabo Delgado muri Mozambique ibyishimo ni byose aho imihanda ya kaburimbo yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba isubijwe mu maboko ya Leta nyuma yaho Ingabo z’u Rwanda zihashyije iyi mitwe umutekano ukagaruka muri iyi ntara nyuma y’amezi arindwi ibyihebe biyigaruriye.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kuri ubu imihanda yabaye nyabagendwa , imfashanyo zirimo ibiribwa n’ibindi zikaba zamaze kugera ku miryango isaga 2000 ituye mu mujyi wa Palma , ubusanzwe bikaba byari bigoranye ko abagiraneza bagerayo kuko inzira zari zifunze kuko ibyihebe byari byarahigaruriye , kuri ubu abagiraneza batandukanye bamaze kugera muri Palma bageza ibiribwa ku baturage.
Palma hagabwe ibitero by’iterabwoba mu kwezi kwa gatatu 2021 , abaturage baho bishwe bunyamaswa ibikorwa by’iterambere birahagarara abandi benshi bava mu byabo , kuva urugamba rwatangira rwo guhashya izi nyeshyamba abaturage batangiye gusubira mu buzima busanzwe Leta ya Mozambique ikaba idahwema kugaragaza ibyishimo yatewe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izi iki gihugu guhashya ibyihebe byari byarazogoroje Intara ya Cabo Delgado kuva mu mwaka w’2017 aho abaturage basaga 3100 bishwe n’ibyihebe abasaba 8000 bakava mu byabo, urugamba rwo kurwanya ibyihebe rukaba rugikomeje mu rwego rwo kubimara ho burundu mu gihugu cya Mozambique.
Ingabire Rugira Alice