Iki cyaha cyo gutema izi nka eshatu za Murwanashyaka Gilbert cyabereye mu mudugudu wa Cyabirego, akagari ka Nyabigoma , umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu masaha y’ubugoroba kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 Ukuboza 2019 ahagana saa mbiri , ababikoze bazisanze aho zari ziri mu gitari(ishyamba) ry’uwitwa Muvunyi
Amakuru agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com nuko ukekwa muri ubu bugizi bwa nabi Munyampeta Germain yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
Uwatemewe inka Murwanashyaka Gilbert aganira na Rwandatribune.com avuga ko amakuru yayamenye ayabwiwe n’abashumba be noneho nawe akamenyesha inzego z’umutekano.
Aragira ati “ Hari mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba , abashumba baza kundeba bambwira ko inka zanjye hari abazitemye. Nagiye ngezeyo koko nsanga mu nka 5 zari aho mu gitari batemyemo eshatu , noneho mbimenyesha inzego z’umutekano ari nazo zatangiye gushakisha uwaba yabikoze kugeza na n’ubu iperereza riracyakomeje ariko hari uwo bamaze gufata.”
Umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kinigi Munyamariza Henry avuga ko inka zagiriwe nabi zigatemwa n’uyu mugizi wa nabi ari eshatu , ebyiri muri zo zikaba zavuwe mu gihe indi ya gatatu yasabye ko bayibaha kuko ngo itakira kuko bayitemye ibitsi.
Munyamariza Henry aganira na Rwandatribune.com yavuze ko ibyakozwe bibabaje kandi ko atari byiza mu baturage.Aha ni naho yahereye asaba abaturage kwirinda urugomo nk’uru kuko ruhungabanya umutekano w’abaturage.
Aragira ati “ Ubuzima bw’inka 2 tubwitayeho kandi turizera ko zizakira ariko indi ya gatatu yo twasanze idashobora gukira , dusaba inzego z’ubuyobozi ko yabagwa na none kandi turasaba abaturage kwicungira umutekano barara amarondo , birinda ibikorwa nk’ibi by’ubugome , kuko bidakwiriye umuntu ufite ubumuntu n’indangagaciro z’umunyarwanda kuko urugomo nk’uru ruhungabanya umutekano w’abaturage kwangirizwa. Si byiza rero mugomba kubyirinda.”
Abaturage baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo , bavuga ko igikorwa cyo gutema itungo rya mugenzi wawe cyangwa kurandura imyaka ye ari ibikorwa bibi kandi bifite ikindi bihatse. Bakomeza bavuga ko itungo cyangwa imyaka ntacyo biba byakoze ahubwo ni amakimbirane abantu baba bafitanye hagati yabo , atakagombye kuba intandaro yo kwangiza muri uwo mujyo ahubwo ko bajya bagana inzego z’ubuyobozi zikabakemurira ikibazo mu maguru mashya.
Ingingo ya 436 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , ivuga ko icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mungo , kuyakomeretsa cyangwa kuyica igira iti “ Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo , ku buryo bubangamira ubuzima bwayo , ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8 ) ariko bitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri kugeza ku bihumbi Magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano . Umuntu wese , ku bw’inabi kandi nta mpamvu , wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi , ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri Miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
IRASUBIZA Janvier