Umugabo Imanirabizi Jean Damascene ukomoka mu mudugudu wa Iriboneye, akagari ka Kabeza, umurenge wa Nyange afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukozi w’urwego rwa DASSO witwa Maniriho Martin. Akaba anakurikiranweho icyaha cyo kubangamira abakozi ba Leta bari mu kazi.
Ni ibyaha byakozwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2020, ubwo abagabo batwara ibirayi ku magare bavaga mu cyerekezo cya Kinigi babizanye mu gasoko gatoya gaherereye mu mudugudu wa Karunyura, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.
Nkuko bari basanzwe babigenza, ngo baranguzaga abagore bacururiza ibirayi muri ako gasoko ko mu mudugudu wa Karunyura hazwi nko ku Ngagi cyangwa mu Gashangiro.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com bifuje ko amazina yabo atatangazwa ku bw’impamvu z’umutekano wabo, bavuze ko intandaro yo gukubita no gukomeretsa uwo mu DASSO byaturutse ku makimbirane yarabaye hagati y’abaranguraga ibirayi kuko babisahuranwaga kubera byari bidahagije ugereranije n’ababikeneye ku isoko.
Umwe muri bo aragira ati “Abagabo bazanye ibirayi ku magare, bageze ku gasoko, abagore barangura barabagana , buri wese akumva ariwe wabirangura n’undi akumva ko byaba ibye. Impaka zakomeje kuba ndende, umudaso(DASS0) Maniriho Martin wari mu kazi hafi aho na bagenzi be bagiye kubumvikanisha no kubasaba gutandukana [kutegerana] nkuko amabwiriza yashizweho yo kutegerana muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus kiri koreka imbaga ku isi. Ntibamwumvise ahubwo batangiye kumukubita banamutera amabuye ari nayo yamukomerekeje mu mutwe.”
Ni mu gihe mugenzi we yagize ati “Njye nagiye kubona ,mbona abagore n’abagabo bakubita umudaso(DASSO) ababwira ngo nibitandukanye, bashyiramo intera ya metero. Aho kubyumva, bahise bamwadukira baramukubita ngo ntiyababuza kwigurira ibirayi.”
Kubera gukora nk’ikipe, uyu mudaso(DASSO) Maniriho Martin , ntiyari wenyine mu kazi kuko yari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas wihutiye gutabara uwo mudaso(DASSO) ariko nawe ntibamurebera izuba kuko yafashwe mu mashati n’uyu mugabo Imanirabizi Jea Damascene ngo amukubite maze nawe akizwa n’abo bari kumwe mu kazi ndetse n’abaturage bashyira mu gaciro.
Ibi bikimara kuba,hitabajwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve , Bwana Sebashotsi Jean Paul , nawe yitabaza Polisi ari nayo yatwaye uyu mugabo Imanirabizi Jean Damascene ikamushyikiriza Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
Aganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, aragira ati “ Muri ibi bihe turi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus, turasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe kuko utazabikora azabibazwa kandi byamuhama akabihanirwa. Uriya nawe rero twamushyikirije inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Alexis Rugigana ahamya ko uyu mugabo yafashwe koko amaze gukomeretsa umudaso (DASSO) kandi ko yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye. Aha ninaho yahereye agaragariza Rwandatribune.com ibiteganywa n’itegeko.
Aragira ati “Umuntu wese , wakoze urugomo , agahohotera inzego z’umutekano ziri kubahiriza amabwiriza ya Leta agomba guhanwa nkuko biteganwa n’igitabo cy’amategeko ahana nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 230 ivuga ko uwo bihamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka , mu gihe byateye gukomereka , uwabikoze ahanishwa igihano cy’imyaka irindwi.”
Amabwiriza yasohotse ubugira kenshi yo kwirinda kuba ahantu hari abantu benshi babuzwa kwegerana muri ibi bihe bibi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus aho abaturage basabwa kwitwararika. Ni mu gihe uyu mudaso akubitwa, hari hasohotse itangazo rikubiyemo imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Hon. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.Shyaka Anastase.
*Imyanzuro ifatiwe mu nama yahuje Hon.Minister LG, Governors, SOs na Mayors*
- Dusabwe gushyiraho command centres ku mirenge n’utugari. Hakajyamo inzego zose ( Abakozi b’umurenge n’utugari, Dasso, RF, police, youth volunteer, CNJ, abajyana b’ubuzima, abajyanama b’umurenge n’utugari, imboni zkimiyoborere, community mobilization teams, forum y’amadini n’amatorero,,..). Aba bashinzwe ubukangurambaga mu kubahiriza amabwiriza yatanzwe na R. Hon. PM
- Twasabwe kongera gukoresha indangurura majwi. Ejo Mega phones za commission y’amatora tuzazigeza mu tugari zikomeze kwifashishwa.
- Tuzakomeza gukoresha sono mobile , turasabwa no gutira amadini n’amatorero
- Guhana cyane abanyura ku mabwiriza( abazamuye ibiciro, abafunguye utubari, abandi banyuranije n’amabwiriza)
- Command post members bo ku karere tugomba Kwigabanya imirenge, abo mu mirenge utugari , naho abo utuagari bakigabanya imidudugudu, tugakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza
6.Guhana twihanukiriye abantu bacuruza inzoga, bazamura ibiciro cg ababeshya ko bacuruza ibiribwa bagacuruza ibindi
- Amasaha y’isoko ry’ibiribwa gusa dushobora kuyongera kugirango hataza ubucucike butewe n’igihe gito , ariko ntibarenze saa cyenda zkamanywa bakiri mu isoko.
- Ibyerekeye abantu bava I Kigali baza mu cyaro ejo tuzahabwa umurongo ariko hagaragajwe ko hari high risk ko abantu bashobora gukwiza iyo ndwara kuko baza batapimwe.
Setora Janvier