Bamwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwitabiriye ibikorwa by’Urugerero mu Karere ka Musanze baratunga agatoki ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi bamwe na bamwe mu kugaragaza intege nke mu gushishikariza abana babo kwitabira ibikorwa by’Urugerero.
Rumwe muri uru rubyiruko rwaganiriye na Rwandatribune.com ruvuga ko rubikora rubikunze kuko ari ukwiyubakira igihugu rukanenga bamwe muri bagenzi babo batitabira ibi bikorwa gusa bagasanga ubuyobozi n’ababyeyi babo batabishyiramo imbaraga kuko bumva ko ari iby’ubuntu kandi bababari kwiyubakira igihugu .
Imibare itangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero igaragaza ko Urugerero rw’uyu mwaka rumaze kwitabirwa kugera kuri 60 ku ijana ibi bikaba bitangazwa na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero LT Colonel MIGAMBI Desire uvuga ko nubwo iyi mibare atari mibi ngo ariko nanone ntishimishije.
Iyi mibare LT Colonel Migambi mu ijambo rye aganira na Rwandatribune.com agaragaza ko Intara y’Ibirasirazuba,iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ari zo ziza ku isonga mu kugira abenshi bitabiriye mu gihe Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba biza mu myanya ya nyuma mu bwitabire.Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutetegtsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samwel avuga ko hari ingamba zikwiriye gufatwa ngo urubyiruko rwitabire urugerero.
Avuga ko ahakiri icyuho ari mu mijyi ariko kandi kubufatanye n’abo bireba bose bagiye kujya bashyira urubyiruko amasomo aho birirwa ni ukuvuga kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga kuko abenshi bazikoresha cyane n’ubwo baba bari mu kazi ariko n’imbuga nkoranya mbaga barazikoresha; bakumva ko bizongera umubare w’abasobanukirwa neza icyo itorero aricyo mu rubyiruko kuko u Rwanda rwejo rukeneye urubyiruko rudafite imyumvire ishaje ahubwo yo kubaka igihugu kandi bishingiye kubumenyi n’imyumvire myiza.
Kuva ku itariki ya 06 01 2020 kugeza ku itariki ya 30 06 2020 urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ruri hirya no hino mu gihugu mu bikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabibgwi icyiciro cya munani. Muri uru rugerero urubyiruko rugera ku bihumbi 50.009 rurimo kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abatishoboye mu midugudu itandukanye,kurwanya imirire mibi,kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,kubaka ibikorwa rusange n’ibindi kandi hakishimirwa ko kuva batangira impinduka ijyanye n’ibikorwa bakora bigaragara .
Urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye rwatangijwe mu mwaka wa 2013 aho rukora rutaha iwabo mu rugo.Ni mu gihe muri 2017 hatangijwe Urugerero ruciye ingando rukorera ibikorwa mu byanya byatoranyijwe kandi ruhaba.Urw’uyu mwaka ruzitabirwa n’urubyiruko ibihumbi 30 rukazatangira guhera ku itariki ya 03 05 kugera ku itariki ya 12 06 2020.abo bose bakazaba bari mu byanya 90 kuko buri karere kazavamo urubyiruko 1000 kandi kagatanga ibyanya bibiri.
KAYIREBWA Solange