Nyuma y’uko umurambo wa Mukayiranga Anne Marie wari wiyahuye ubonetse muri mu mugezi wa Mukungwa umuryango we watangaje ko ubu batanze ikirego mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB kuko kugira ngo hakurikiranwe icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana wabo.
Uyu muryango uvuga ko bashidikanya ku kuba umwana wabo yariyahuye kandi bakaba basanze ataherukaga ku ishuri,ngo ubuyobozi bw’ikigo yabubwiraga ko ari mu rugo,mu rugo iwabo nabo bakaba bazi ko ari ku ishuli.
Uwaje ahagarariye umuryango wa Mukayiranga muri gahunda yo gufata umurambo Kayumba Faustin wari kumwe na ba nyirarume ba nyakwigendera avuga ko babajwe n’urupfu rwa Mukayiranga kuko umuryango wari umwitezeho byinshi.
Ngo Mukairanga kuko ariwe mukuru Kandi yari umuhanga mu ishuri Ikindi nuko nyina yari yararwaye,akaba ariwe yaratezeho amakiriro
Yagize ati” twatanze ikirego muri RIB ngo badukurikiranire icyateye kwiyahura uyu mwana kuko ntabwo tuzi aho yaramaze iminsi aba. Ari ku ishuli ntiyahaherukga no mu rugo naho ntiyahaherukaga Kandi telefone ye ntiyigeze ivaho.Twabasabye RIB kudukurikiranira bakamenya aho yaramaze iminsi aba kuko mbere yo kuwa 2 yari yaraye avuganye na murumuna we avuga ko ariwe uzajya gufatira nyina imiti kuko nyina arwaye cyane afata imiti ubwo rero ibindi uko byaje natwe byaratuyobeye.”
Kayumba yakomeje avuga ko Mukayiranga yari umuhanga mu ishuli,ibintu umubyeyi we (Nyina)yashingiragaho avuga ko ariwe atezeho amakiriro dore ko arwara indwara idakira imusaba gufata imiti ku buryo buhoraho mu bitaro by’i Ndera.
Ku bijyanye n’abo Mukayiranga yasize yanditse mu ibaruwa ye bamutereranye bikamushengura umutima Kayumba Faustin yavuze ko ngo ari abo mu muryango wo kwa se.
Burya ngo Mukayiranga Anne Marie avuka ku mugabo w’umurundi wamwihakanye akiri muto maze arerwa na nyina ndetse na nyirakuru ubyara nyina.
Iby’uko arwara igicuri nabyo byavuzwe muri iyi baruwa byo ntabyo bamuziho ahubwo ngo nibwo burwayi bwa nyina umubyara butuma afata imiti ku buryo buhoraho mu bitaro by’i Ndera.
Mukayiranga Anne Marie w’imyaka 24 yapfuye ku itari 11 Gashyantare 2020.Bivugwa ko yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa asiga yanditse ko atagishoboye kuba kuri iyi si kuko ababyeyi be b mutereranye kubw’ibyo asaba ko yazashyingurwa n’ikigo yigagaho.
UWIMANA Joseline