Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda (NUP/The National Unity Platform), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yasabye ishyaka CHADEMA ryo muri Tanzania kumufasha guhirika ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni.
Ubwo bufasha Bobi Wine yabusabye kuri uyu wa Kane ubwo yari yitabiriye inama rusange y’Ishyaka rinini ridacana uwaka n’ubutegetsi bwa Tanzania, CHADEMA.
Bobi Wine mu ijambo rye, yashimiye abaturage ba Tanzania ndetse na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, mu bufatanye busanzwe bubaranga mu gihe umwe yaba ashaka kwikiza umwanzi.
Bobi Wine yagize ati “Ubwo bufatanye ni nabwo bwadufashije kubona ubwigenge mu gihe cy’abakoloni, ndakeka byahereye kuri Tanzania mu 1961, Uganda mu 1962, na Kenya mu 1963.”
Kuri Bobi Wine igihe kirageze ngo Tanzania imufashe nk’uko yafashije Uganda mu 1970 ubwo Idi Amin yahirikwaga ku butegetsi.
Bobi Wine yitabaje iryo shyaka rinini muri Tanzania kugira ngo rimujye inyuma na we ashobore guhirika ingoma ya Museveni yagiyeho mu 1986.
Umuyobozi w’ishyaka CHADEMA ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Freeman Mbowe nawe mu minsi ishize ntabwo urugendo rwamuhiriye kuko amaze amezi 7 muri gereza, azira ibyaha by’iterabwoba.
Tundu Mughwai Lissu wari wungirije mu buyozi bw’ishyaka CHADEMA, yari yaratanzwe nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu w’iri shyaka mu matora yabaye muri 2020, ariko ubu akaba ari mu buhungiro kuko yaje gucika abagizi ba nabi bashakaga kumuhitana.
Bobi Wine yashimye cyane intambwe imaze guterwa n’ishyaka rya CHADEMA mu kuzana impinduramatwara yo kwishyira ukizana muri iki gihugu cya Tanzania.
Yagize ati “Ndashima byumwihariko bagenzi bacu bari muri CHADEMA ku musanzu mukomeje gutanga, gusa ndabakangurira kurwana mwivuye inyuma mu rugamba rwo kwibohora ingoma y’igitugu, kandi tuzatsinda ntakabuza.”
Uru ruzinduko rwa Bobi Wine rwabaye mu masaha macye nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye muri Uganda, ku butumire bwa mugenzi we Perezida wa Uganda Museveni.
Camille MUDAHEMUKA
RWANDATRIBUNE.COM