Umutwe witwara gisirikare ugizwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Imbonerakure,wasakiranye n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu (Red Tabara) muri Kivu y’Amajyepfo.
Aha muri Kivu y’Amajyepfo , RED Tabara imaze iminsi igenzura agace ka Birimba yatunguwe n’urufaya rw’amasasu yarashweho n’Imbonerakure zanahise zikigarurira.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu ishyamba rya Itombwe muri teritwari ya Mwenga.
Sosiyete sivile muri ako gace yatangaje ko iyo mirwano yatangiye mu gitondo igeza ku mugoroba ihoshwa n’uko Red Tabara yakuwe mu birindiro byayo ikerekeza mu duce turimo akitwa Kaboke.
Binavugwa ko kandi abarwanyi 12 ba RED tabara baguye muri iyi mirwano naho 24 barakomeretse.
Umuyobozi wa batayo ya 121 mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Mikenge hamwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokala 2 bemeje iyo mirwano nubwo nta makuru arambuye batanze nk’uko Radio Okapi yabitangaje.