Gen Hakizimana Antoine Jeva uyoboye igice kimwe cy’ingabo za CNRD/FLN umutwe urwanya Ubutegtesi bw’u Rwanda , aheruka gutangaza ko mu myaka ine ishize uyu mutwe wabashije kugera ku ntego zawo nk’uko wari wabyiyemeje.
Muri iki cyumweru turimo, Gen Jeva yarihandagaje avuga ko mu myaka ine ishize Umutwe wa FLN wabashije kugera ku ntego zawo nk’uko wari wabyiyemeje ,zigamije kugaba ibitero k’Ubutaka bw’uRwanda.
Yakomeje avuga ko mu 2012 FLN yagabye ibitero 18 kuri RDF, 2019 bagaba 25, 2020 bagaba ibitero 7 , 2021 biba 34 mu gihe mu mwaka ukurikiyeho wa 2022 FLN yagabye ibitero 36 k’Ubutaka bw’u Rwanda, harimo n’icyo yise ubunani bahaye FPR kuwa 30 Ukuboza 2022.
Gen Jeva ,akomeza avuga ibi byose bigaragaza ko Umutwe wa CNRD/FLN wabashije kugera ku ntego zawo n’ubwo batabuze guhura n’ibibazo byari bibugarije , yongeraho ko RDF igomba kwitegura kuko muri uyu mwaka wa 2023 bazakora ibirenze ibyo bakoze byose muri iyo myaka ine ishize .
Ibi, abitangaje nyuma yo gukira ibikomere by’amasasu yarasiwe mu ishyamba rya Kibira n’ingabo z‘Uburundi mu kwezi kwa Nyakanga 2022,akajyanwa kuvurizwa ahantu hagizwe ibanga muri Kivu y’Amajyepfo kubera kwikanga mukeba we Lt Gen Hamada nawe warimo amuhigisha uruhindu ngo amwivugane.
N’ubwo Gen Jeva yigamba ibi bitero byose, kugeza ubu Umutwe wa CNRD/FLN nta cm n’imwe y’ubutaka bw’u Rwanda urabasha gufata ngo uwushingeho ibirindiro.
Mu gihe Gen Jeva avuga ko CNRD/FLN yabashije kugera ku ntego zayo, uyu mutwe umaze igihe wugarijwe n’ibibazo uruhuri bishingiye ku kurwanira ubuyobozi hagati ya Lt Gen Hamada na Gen Jeva byatumye ucikamo ibice bibiri.
Hari kandi igice kinini cy’abarwanyi b’uyu mutwe bahisemo gutoroka kubera inzara yari ibugarije ,bamwe bigira muri Zambiya , Burundi no muri Kivu’ y’Amajyepfo biturutse ku makimbirane ari mu buyobozi bukuru bwa CNRD/FLN, byatumye abawuteraga inkunga bazihagarika nyuma yo kubona ko nta kerekezo ufite .
Gen Jeva ubwe, aheruka gutangaza ko aya makimnirane yatumye operasiyo za gisirkare n’ibikorwa bya Politiki bya CNRD/FLN bidindira, ubu bakaba bari kugerageza kwiyubaka bundi bushya.
Abakurikiranira hafi ibi bera muri uyu mutwe, bemeza ko ari amayeri ya Gen Jeva ushaka kongera kureshya Abaterankunga ba CNRD/FLN ,kugirango bamwihere agafaranga nk’uko byahoze mbere batarayahagarika ariko ibyo gutera u rwanda byo ngo biri kure nk’ukwezi kuko uyu mutwe wamaze gucika intege k’uburyo bwigaragaza.
Uyu ntakabarangaze. Kuki uyu atababcible, habuze iki?
Ariko se ibyo bitero biba ryari? Bitera hehe? Uzi kwikirigita ugaseka? Jeva we turagugereje ayo uri kwivugisha, umunsi umwe umaze kugezwa Mageragere uzaba uvuga ngo “ndasaba imbabazi abanyrwanda bose”. Ni vuba aha kandi.