Pereizida Felix Tshisekedi yazamuye mu ntera Gen Major Christian Tshiwewe Songesha umuyobozi w’ingabo zishinzwe kumurindira umutekano ashyirwa ku peti rya Lt Gen.
Izamurwa mu ntera ry’uyu musirikare Mukuru umwe mu begereye bya Hafi perezida Tshisekedi ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022, ryatumye benshi mu bakongomani bacika ururondogoro aho bemeza ko Perezida Tshisekedi afite umugambi wo gukora impinduka mu gisirikare na Polisi by’umwihariko mu buyobozi bukuru agamije kubaka ubuyobozi bwa Gisirikare yiyumvamo kandi bumwumvira.
Ibinyamakuru byo muri DRCongo byahishuye ko mu minsi iri imbere Lt Gen Twiwewe Songesha ashobora kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za DRCongo ngo kuko yamaze kuba umwizerwa kwa Perezida Tshisekedi.
Ngo biri mu muri gahunda ndende yatangijwe na Perezida Tshisekedi igamijwe guhindura imiterere y’ubuyobozi bw’Ingabo za DRCongo bwubatswe na Joseph Kabila.
Perezida Tshiseke ngo arashaka kwizamura no gushyira mu buyozi bwa FARDC na polisi abasirikare yiyubakiye bamwumvuri ngo kuko abahari ubu benshi bahoze ari inkoramutima za Joseph Kabila ngo akaba atajya abizera.
Mu mwaka 2022 Perezida Tshiekedi amaze amezi mace agiye ku butegetsi nibwo yatangiye kwigizayo abasirikare bakuru bari basanzwe ari inkoramutima za Joseph Kabila basanzwe badacana uwaka ahereye kuri Gen Delphin Kahimbi wahoze ari umuyobozi w’iperereza rya gisirikare waje no gupfa amarabiranya ku wa 29 Gashyantare uwo mwaka mu buryo bwavuzwe ko budasobanutse hari kandi na Général Muhindo Akili Mundos wari inkoramutima ya Joeph Kabila na we waje kwigizwayo muri uwo mwaka.
Mu gihe perezida yabasha kwigarurira igisirikare n’igipolisi ngo byazamufasha gutegeka DRCongo imyaka myinshi nka Joseph Kabila wamubanjirije.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM