Abanye Congo baherereye mu duce M23 iheruka kurekura , bavuga ko batewe amakenga n’igikorwa cya M23 cyo gusubira inyuma iva mu bice yigaruriye muri teritwari ya Masisi kandi itigize itsindwa urugamba.
Aganira n’ikinyamakuru cy’Abafaransa AFP ,Alphonse Habimana Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Localite ya Mweso ,yavuze ko batewe amakenga no gusubira inyuma kwa M23 nta mirwano ibayeho.
Yakomeje avuga ko akomeza muri ako gace ka Mweso batuyemo, umutwe wa M23 wamaze kukavamo ubu ukaba ukambitse mu birometero 3 gusa hafi ya Mweso.
Jean Caude Bambaze Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Rutshuru, nawe yunzemo avuga ko M23 iri kujijisha, ahubwo ko hari ibindi bitero ishobora kuba iri gutegura mu minsi iri imbere.
Jean Claude Bambaze, yakomeje avuga ko M23 yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kuruhura abarwanyi bayo bari bananiwe kubera imirwano bari bamazemo iminsi no gushaka abandi barwanyi bashya, kugirango ibone uko itegura ibindi bikomeye mu minsi iri imbere.
Ati:’’ Gusubira inyuma kwa M23 ni amayeri agamije kuyobya uburari. Ni ugusubira inyuma kudasobanutse. Bisa nkaho abarwanyi ba M23 bari bananiwe kubera imirwano bari bamazemo iminsi, noneho bigira inama yo gusubira inyuma kugirango bongere kwikusanya no kongera umubare w’Abarwanyi babo, mu rwego rwo gutegura ibindi bitero bishobora gusiga uyu mutwe wigaruriye ibindi bice byinshi.”
Umutwe wa M23, uheruka kuva mu tundi duce tugera kuri dutandatu muri teritwari ya Masisi mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi ,igamije guhoshya amakimbirane no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
N’ubwo FARDC yabanje kugorana no gushyiraho amananiza ishaka kujyana n’ingabo za EAC mu duce M23 yarukuye, kuva ejo kuwa 15 Werurwe 2023 ingabo z’u Burundi zatangiye kujya muri utwo duce kubungabunga umutekano w’Abaturage, nk’uko biteganywa n’imyanzuro y’Abakuru b’ibihugu byo muKarere yafatiwe mu biganiro by’i Luanda muri Angoa n’i Nairobi muri Kenya.