Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata barasaba ko Nsabimana Callixte Sankara na Nsengimana Herman bazaburanishirizwa aho bakoreye ibara.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufatwa, uyu munsi yashyikirijwe urukiko yemera ibyaha yarezwe.
Yagejejwe mu rukiko kuwa 23 z’ukwa gatanu ahagana saa tatu z’igitondo ari kumwe n’umwunganizi we Moïse Nkundabarashi. Yagaragaye ashishikajwe no kuganira na we ndetse akananyuzamo akamwenyura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Callixte Nsabimana ‘Sankara’ aregwa ibyaha 16.
Ni ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubujura bwitwaje intwaro ndetse no kugirana umubano n’igihugu cy’amahanga hagamijwe intambara.
Ibyaha yarezwe bishingiye ku byo yagiye atangaza nk’umuvugizi wa FLN ku bitero byibasiye uturere tw’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda guhera mu mwaka ushize.
Ubushinjacyaha bwavuze ko leta y’u Burundi yahaye umutwe wa FLN – ‘Sankara’ yari abereye umuvugizi – aho ushinga ibirindiro naho leta ya Uganda ikawuha ibikoresho.
Ubu dosiye ikaba yaroherejwe m’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoaba mu Rwanda rwasubitse urubanza rw’uwiyita Major Nsabimana Callixte Sankara.
Umunyamakuru wa Rwandatribune.com basuye I Nyabimata ho mu Karere ka Nyaruguru,aganira n’abaturage baho uwitwa Nsabimana yagize ati:twunvise ko urubanza rwa Sankara wari watujujubije atwicira abantu akanadusahura imyaka,twasabaga ubutabera niba byashoboka bakamutuzanira hano iNyaruguru akaburanira imbere y’abaturage yahemukiye.
Umutegarugori witwa Mukagasana we mukiganiro yagiranye na Rwandatribun.com ykomeje agira ati:ndashima Leta y’uRwanda ni ya Congo umubano mwiza zifitanye ninawo musaruro tugenda twunva ngo bamwe bafashwe abandi bishwe izo nyeshyamba za FLN,ariko njye nakwisabira ubutabera uwo Sankara akaburanishirizwa imbere y’abaturage ndetse n’uwo Nsengimana Herman niba baramuzanye.
Hasize iminsi Leta ya Congo itangije ibitero ku nyeshyamba za FLN aho ingabo za FARDC zabashije kubohoza abaturage bari barafashwe bugwate n’izi nyeshyamba bagera ku 2000 ubu bakaba bari mu nkambi I Nyarushishi ho mu Karere ka Rusizi,FARDC kandi yafashe inyeshyamba za FLN zirenga 1800,hapfa aba ofisiye bagera kuri 32,naho abandi bazanwa mu Rwanda ari bazima harimo na Capt.Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN.
Nsengimana Herman yari muntu ki?
Nsengimana Herman yavutse muwa 1978 avukira I Nyanza mu Ntara y’amajyepfo muri 2009 yararangije mu ishuri rikuru Nderabarezi KIE,muri 2010yinjiye mu kazi k’uburezi 2013,niho yahungiye mu nkambi ya Nakivale ho muri Uganda.
muri 2018,yinjiye mu ishyaka rya RRM rya Sankara ahita anafungura urubuga rwa facebook yise ABAVANDIMWE BATATU(bivuze:Ntamuhanga Cassien,Callixte Nsabimana Sankara na Nsengimana Herman)uru rubuga rwanyuzwaga ibitekerezo by’ubuhezanguni,n’amagambo asebya Leta y’uRwanda.
Mu mwaka wa 2019 uwiyitaga Maj.Sankara amaze gufatwa,Nsengimana Herman yahise yiha ipeti rya Kapiteni MRCD imusimbuza Sankara k’umwanya w’umuvugizi wa FLN akaba yaraje gufatirwa mu mirwano ikaze yahuje Mai Mai Raila Mutomboki na FLN iyi mirwano ikaba yaraguyemo inyeshyamba nyinshi harimo Col Libonza Kagemana,Col Cyitatire na Jenerali Majoro Irakiza FRED,naho Jenerali Jeva we aza kubatoroka.
Hategekimana Jean Claude