Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuzamuka imugo zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ,Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi, yasabye iki igihugu kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.
Ibi Papa Francis yabigarutseho mu iambo rya mbere yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yasabye iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha.
Papa Francis yatanze urugero yifashishije ishusho ya Diyama, avuga ko iyo itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize bityo ko iki gihugu na cyo mu bwinshi bw’amoko akigize ari nka diyama ifite impande nyinshi akaba ari ubukungu bugomba kurindwa bityo ko bagomba kwirinda kugwa mu irondamoko no gushyamirana hagati y’amoko.
Papa Francis yagaragarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko abantu ntacyo bashobora kugeraho igihe bimitse uguhangana no gushyamirana.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yasabye Abanye-Congo guhindura imitekerereze n’imikorere yabo bagatinyuka gufata icyerekezo gishya mu butwari no gukorera hamwe kuko amateka mabi y’igihugu cyabo abibasaba.
Ibi Papa abitangaje mu gihe muri Masisi harimo kuvugwa Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi , si ibyo gusa kandi hirya no hino muri iki gihugu humvikana ubugizi bwa nabi bwibasira abavuga ikinyarwanda cyane cyane abi mu bwoko bw’Abatutsi.
Abayobozi barimo Perezida Tshisekedi nabo mu mbwirwaruhame zabo zakunze kuganisha ku kwibasira abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi aho bashinjwa kuba inyeshyamba za M23.
Mu binyamakuru bitandukanye hakomeje gucicikana amakuru agaragaza abanye-congo bishwe cyane se bakorewe iyica rubozo bazira ko ari Abatusi, si ibyo gusa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri iki gihugu buherutse gushyira urutonde n’amazina y’abantu 13 bavuga ikinyarwanda buri guhiga bukware aho bashinjwa gukorana na M23 bushimangira ko bagomba gufatwa bagafungwa.
Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare 2023 aho azava yerekeza i Juba muri Sudani y’Epfo.