Mu myanzuro yavuye mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yateraniye i Luanda , impande zombi zasabye Joao Lourenço usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo gushyiraho umu-General mu ngabo ze uzakora igenzura ku byaha byo kuvogerana hagati y’imapande zombi.
Usibye uyu mwanzuro, impande zombi zanzuye ko uyu musirikare mukuru wa Angola azaba ari kumwe n’amatsinda yoherejwe n’u Rwanda na RDC, ku buryo ngo bazagenda bamutembereza aho bivugwa ko impande zombi zagiye zivogerana mu bihe bitandukanye.
Abahagarariye ibihugu byombi kandi basabye ko ingabo za EAC zigomba koherezwa muri RD Congo zakoherezwa vuba nk’uko byemerejwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu binyamuryango bya EAC yabereye i Narirobi muri Kenya.
Ku birebana na FDLR, impande zombi zemerenijwe ko ingabo za EAC arizo zizaba zifite mu nshingano kuyirandurana n’indi mitwe yose ikorera ku butaka bwa Congo yinangiye ikanga kurambika intwaro ku bushake.
Ku birebana n’itsinda rizaherekeza General wa Angola, Komisiyo yemeje ko agomba guherekezwa n’itsinda ry’inzobere mu busesenguzi , ndetse n’amatsinda abiri y’impande zombi azafasha gusesengura ibirego u Rwanda na RDC biregagana.
Perezida Lourenço yasabye ko itsinda rizaza kugenzura rigomba gufashwa kugera aho rikeneye kugera( Ricungirwa umutekano,guhabwa uburyo bwo kuhagera(transport) no guhabwa uburenganzira busesuye bwo kujya aho bakeneye hose ku butaka bw’ibihugu byombi.
Iyi nama ya Komisoyo y’uRwanda na RDC yabereye i Lunda kuwa 21 Nyakanga 2022, iyoborwa na Joao Lourenço. Uruhande rw’intumwa z’u Rwanda rwari ruyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, mu gihe intumwa za Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Christophe Lutundula.