Lt Gen Ndima Constant uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ibyo yabwiwe na Perezida Tshisekedi ku gitero cyagabwe i Rutshuru mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere bikarangira hafashwe uduce twa Runyoni na Chanzu twa Teritwari ya Rutshuru iri mu ntara abereye umuyobozi.
Ibi Gen Ndima yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gusura no guhumuriza abaturage ba Rutshuru, bari bahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma y’imirwano yahanganishije ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23.
Yagize ati: Twamenye amakuru ko igitero cyagabwe ahagana sa 10h00 z’ijoro ahitwa i Chanzu. Twahise duha amakuru umuyobozi wacu nawe ahita atanga Raporo ku mugaba Mukuru w’Ikirenga wa FARDC, Perezida Tshisekedi. Komanda mukuru[Tshisekedi] yahise aduha itegeko . Yatubwiye ko adashaka kongera kumva havugwa ibyo gufatwa kw’ikindi gice cy’igihugu. Yaduhaye itegeko ko tugomba kugaruza uduce twari twafashwe mu maguru mashya”
Nkimara guhabwa iri tegeko nahise njya ku cyicaro cy’ingabo zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru Socola 2 kiri i Masisi. Twahise dushyiraho ingabo nyinshi zigomba kwirukana abarwanyi ari nabyo twagezeho kuwa 9 Ugushyingo 2021 ahagana saa munani z’amanwa twari tumaze kwigarurira uduce twose twafashwe.
Gen Ndima kandi yanaganirije abaturage bahungutse bava Uganda, aho yababwiye ko nta mpamvu yo gukomeza kuba impunzi kandi igihugu cyabo gitekanye. Yagize ati” Kuri aba bahungiye muri Uganda bagomba guhunguka. Ntabwo bagomba kuba hanze y’igihugu cyabo”
Nyuma y’uko FARDC itangaje ko yisubije uduce twa Runyoni na Chanzu twari mu maboko y’abarwanyi bikekwako ari aba M23 , Umuvugizi wayo wungirije Lt Gen Sylvain Ekenge yemeje ko abarwanyi ubwo bahungaga bahise berekeza mu Rwanda ari naho avuga ko bateye baturuka.
Ibi byahise binyomozwa n’ingabo z’u Rwanda mu Tangazo ryasohotse kuwa 9 Ugushingo 2021 aho RDF yagaragaje ko abavuga ko M23 yateye ivuye mu Rwanda ari ababifitemo inyungu bagamije kuyobya uburari.
Iki kibazo kimwe n’ibindi bijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi ni bimwe mu byatumye Umugaba w’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC Gen Célestin Mbala Munsense asura Gen Kazura Jean Bosco, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kubiha umurongo uhamye.