Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi bwa Stroke yari amaranye igihe.
Ibiro Ntaramakuru byo muri iki Gihugu WAN, byatangaje iby’uru rupfu rwa Perezida mu itangazo rasohowe na Minisiteri ishinzwe ububanyi mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Iri tangazo ryanyujijwe kuri Twitter, rivuga ko muri iki Gihugu hashyizweho iminsi 40 y’icyunamo cyo kunamira Perezida Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan.
Muri iyi minsi 40, amabendera azururutswa agezwe muri 1/2 naho Minisiteri ndetse n’ibiro by’inzego za Leta n’iz’abikorera bikazaba bifunze mu gihe cy’iminsi itatu.
Perezida Sheikh Khalifa ntiyarakunze kugaragara mu ruhame kuva muri 2014 ubwo yafatwaga n’indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe izwi nka Stroke.
Kuva icyo gihe ibyemezo bye byafatwaga n’umuvandimwe we Mohammed bin Zayed uzwi nka MBZ akaba na Minisitiri w’Intebe wa Abu Dhabi.
Mohammed bin Zayed mu butumwa yashyize kuri Twitter avuga ku rupfu rwa Perezida, yagize ati “Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zibuze umuhungu wazo w’ingenzi akaba n’umuyobozi wari ukomeye.”
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum ni we uzafata uyu mwanya wa Perezida kugeza igihe akanama nshingamategeko kazahurira mu minsi 30kagatora Perezida mushya.
RWANDATRIBUNE.COM