Muri gahunda ya gerayo amahoro yatangijwe na Polisi y’igihugu, bashyizeho icyuma kigomba kujya gipima, abatwaye ibinyabiziga banyoye inzoga, murwego rwo kugabanya impanuka zibera mu muhanda nyamara zikomeza kwiyongera, gusa ubu Polisi ‘u Rwanda emeje ko igiye kuzana n’ikindi cyuma gipima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibiyobyabwenge harimo n’urumogi.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza, ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo hasubukurwaga gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
IGP Munyuza yabujije abamotari, abanyonzi ndetse n’abashoferi kwirinda kunywa ibisindisha ibyo ari byo byose batwaye ibinyabiziga.
Yababwiye ko mu minsi iri imbere abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bafite n’udukoresho tubereka umuntu wese utwaye ikinyabiziga yanyoye ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.
Ati “Mu minsi iri mbere abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bazaba bafite ibikoresho yagutungaho akamenya niba wanyoye ibisindisha bya Bralirwa na Skol ndetse bazaba bafite n’ibireba niba utwaye ikinyabiziga yanyoye ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.”
Abamotari batandukanye nabo bavuga ko polisi nizana udukoresho tugaragaza utwaye ibinyabiziga yanyoye urumogi na byo bishobora kuzagabanya impanuka zo mu muhanda.
Umwe mu bakoresha ibinyabiziga witwa Habiyambere Vincent yagize ati “Urebye turiya twuma tugaragaza utwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha ni twiza kandi twagize akamaro mu bijyanye no kugabanya impanuka ariko noneho biriya batubwiye ko bagiye kuzana n’akazajya kareba uwanyoye urumogi bizaba ari byiza kurushaho kuko hari benshi baba barunyoye batwaye ariko bo ntibafatwa mu gihe nabo bari mu bateza impanuka.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva umwaka wa 2022 watangira, abantu 617 bamaze kuburira ubuzima mu mpanuka 9468 zabereye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aka kuma kakaba kitezwe ho kuzifashishwa mu kugabanya impanuka zabaga mu muhanda.
Umuhoza Yves