Abagera ku icumi harimo inyeshyamba icyenda n’umusirikari umwe wa FARDC nibo biciwe mu mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu , tariki ya 19 Gashyantare hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) n’umutwe witwaje intwaro uzwi nka FPIC ( Force patriotique et intégrationniste du Congo) . Ni imirwano yabereye mu gace ka Sezabo , muri Sheferi ya Andisoma mu majyepfo ya Irumu mu ntara ya Ituri.
Nkuko inzego z’umutekano zibivuga ngo iyi mirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu , tariki ya 19 Gashyantare ubwo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zateye ibirindiro by’inyeshyamba za FPIC zari mu gace ka Sezabo , nko mu birometero 55 uvuye Bunia mu majyepfo ya Irumu.
Izi nzego z’umutekano zagize ziti « Izi nyeshyamba zari hano kuva mu minsi mike ishize. Ingabo za FARDC zakoze ibishoboka byose ngo zimenye aho zihishe kugirango ziterwe zitunguwe »
Umubare w’agateganyo w’abahaguye nk’uko bitangzwa n’inzego z’umutekano ngo ni inyeshyamba icyenda zishwe ndetse ngo n’ibirindiro byazo bikaba byatwitswe n’ingabo za FARDC . Ku ruhande rw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , habonetsemo umwe wishwe n’abandi babiri bakomeretse. Imirwano ku mpande zombi ikaba yakomeje mu masaha ya mbere saa sita .
Sosiyete Sivili ya Irumu ihamya ko urusaku rw’imbunda rwakomeje kumvikana kuva mu gitondo ahitwa Nyakunde , Marabo no mu tundi duce tuhegereye ndetse n’ubwoba akaba ari bwose mu baturage.
Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Nongo mu birometero 4 uvuye aho imirwano yaberaga n’ibindi bigo by’amashuri by’ahitwa Marabo birimo ishuri ribanza rya Bulanjabo bose boherejwe iwabo.
Abaturage bakaba bagitewe ubwoba n’uko imirwano idashobora guhagarara muri aka gace.
SETORA Janvier