Mu gace ka Fizi haravugwa iyicwa ry’abantu 6 naho 7 barakomereka bikomeye mu gihe n’inka zigera kuri 578 zashimuswe. Hari mu mirwano yabaye mu minsi ibiri ni ukuvuga kuwa 17 n’iya 18 /2020 , hagati y’inyeshyamba zizwi ku izina rya Twirwaneho n’abarwanyi ba Maï-Maï nk’uko bitangazwa na Jenerali uzwi ku izina rya Kibikila.
Iyi mibare yatangarijwe 7SUR7.CD Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020. Sosiyete Sivili ikorera mu gace ka Fizi ihamya ko agace ka Hewa , Bijombo , Kivumu na Lwema ariho hibasiwe cyane n’ibyo bitero.
Nk’uko byemezwa na Perezida w’uru rwego rwa Sosiyete Sivile muri aka gace , Bwana Santos Mutu Kitandala , ngo mu cyumweru gishize , umutekano wo muri Kivu y’amajyepfo ,warushijeho kugenda uba mubi.
Akaba yemeza ko 4 muri izo nzirakarengane biciwe mu gace ka Hewa na 2 mu gace ka Bijombo ariko hari n’abandi bavuga ko hari abandi bishwe ku mpande z’inyeshyamba.
SETORA Janvier