Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zigaruriye Karitsiye Jenerali (Quartier général) y’inyeshyamba za Maï-Maï za She Assani , Karitsiye iherereye muri Komini y’icyaro ya Salamabila mu ntara ya Maniema.
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’agace k’imirwano ka Sukolo 2 Kapiteni Dieudonné Kasereka , ngo ibi bikorwa byabaye mu gihe cy’imirwano y’iminsi ibiri aho atangariza 7SUR7.CD, Rwandatribune ikesha iyi nkuru ko kuri uyu wa kabiri , tariki ya 25 Gashyantare 2020 aribwo ingabo zigaruriye Karitsiye Jenerali yari mu maboko y’inyeshyamba za Maï-Maï za She Assani muri Kivu y’amajyepfo.
Aragira ati « Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zateye kuva ku cyumweru , tariki ya 23 Gashyantare 2020 ibirindiro by’inyeshyamba za Maï-Maï Malaika za She Assani zari zihishe mu ishyamba rya Machapano na Mbinguni mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Salamabila mu ntara ya Maniema ».
Nkuko akomeza bivuga ngo nyuma y’imirwano yabaye mu gihe cy’iminsi ibiri , ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , zigaruriye Karitsiye Jenerali (quartier général) y’izi nyeshyamba zinayigira aho gufungira abafashwe mpiri.
Yakomeje yemeza ko inzego zibishinzwe zatwaye ibikoresho by’intambara byatawe n’izi nyeshyamba ubwo zahungaga imirwano.
Kapiteni Dieudonné Kasereka anaremeza ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zikomeje guhigira ku gahera n’izindi nyeshyamba.
Aha ni naho ahera yibutsa ko ku kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama , uyu mwaka , inyeshyamba za Maï-Maï Malaika zakomeje kubuza amahiro agace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Salamabila, ibintu byateye n’abaturage guta ibyabo bagahunga.
Uyobora ingabo muri aka gace ka Kivu y’amajyepfo Général de Brigade Gaby Boswane arasaba abaturage ba Maniema gukomeza gufatanya n’ingabo kugira ngo bazatsinde urugamba rwo kurwanya no guhashya inyeshyamba.
SETORA Janvier