Abarwanyi ba ADF 521 bafatiwe ku rugamba kuva mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira abagera kuri 37 harimo n’umugore umwe , beretswe itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2019.
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za FRDC Jenerali Majoro Léon Richard Kasonga, ngo izi nyeshyamba zavuze ko zari zifite gahunda yo gushyiraho umutwe mushya wa Politiki ugomba gukorera Beni kugeza mu ntara ya Ituri.
Aragira ati “ Aba twerekana ni bamwe muri bo dufunze kuko dufite abagera kuri 500, bose bavuka mu bihugu bitandukanye .
Aba bakaba bari bafite gahunda y’iterabwoba, kwirukana abaturage mu byabo hagamijwe ko imitungo y’abaturage isigara mu maboko y’abandi mu nyungu zabo, guhanganisha abaturage n’ingabo, Polisi ndetse na Monusco.
Kandi Bakanarangwa n’ubwicanyi ndengakamere. Hari kandi n’abatubwiye ko intego yabo kwari ukwica umuyobozi w’umujyi.
Igikorwa nyamukuru cyifuzwaga n’aba bicanyi kwari ugufata agace ko Kuva Beni ukagera mu gace ka Ituri, ahantu hagombaga kuba igicumbi cy’ubutegetsi na Politiki cyabo”.
Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko hari abasivili 70 barekuwe bari bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba za Maï-Maï mu gace ka Badengaido, mu ntara ya Ituri n’agace kigaruriwe kazwi nka “100 dollars” muri teritwari ya Beni.
Kuva ibikorwa byo guhiga izi nyeshyamba byatangira kuwa 30 Ukwakira , abagera kuri 80, bamwe mu bakuru b’inyeshyamba bagera muri batandatu bishwe n’ingabo za FARDC ndetse zinigarurira ibirindiro byinshi by’abarwanyi harimo n’ibya P46, Mapobu, Kididiwe, Tchochota, Masulukwede, Mwalika na Lahe.
Ibi birindiro akaba aribyo inyeshyamba zateguriragamo ibitero byagabwaga ku baturage.
Kuva na kera Lahe byahoze ari ibirindiro bya ADF aho inyeshyamba zari zifite uruganda rw’aho intwaro gakondo zakorerwaga.