Inyeshyamba 120 zo mu mutwe wa Mai-Mai Nyatura ziherutse kwishyira mu maboko y’Igisirikare cya Congo, FARDC, ahitwa Numbi, muri Teritwari ya Kalehe, biravugwa ko nyuma yo kumara igihe ziri mu mibereho mibi irimo kubura ibyo kurya n’isuku ya ntayo aho zari zicumbikiwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu, tariki 25 Mutarama 2020 zafashe icyemezo cyo gusubira mu ishyamba.
Ni inyeshyamba zari ziherutse kwishyikiriza Igisirikare cya Congo, FARDC, mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, sosiyete sivile y’aha hantu ikaba ivuga ko abanyuma bavuye mu nkambi saa kumi za mu gitondo.
Aba barwanyi ba Mai Mai Nyatura bari bakambitse mu kigo cy’amashuri abanza cya Mutuza, i Numbi bamaze gusubira mu ishyamba muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa Gatandatu itariki 25 Mutarama 2020.
Abo bari bakambitse, babagaho mu buryo bwihariye bugoye ku kijyanye n’ibyo kurya n’isuku, bafashe icyemezo nyuma y’igihe kirekire bihanganye. Mu babarirwa mu 120, abagera kuri 20 bari basigaye bagiye mu gitondo cya kare mu ma saa kumi ho kuwa Gatandatu,” ibi ni ibyatangajwe na James Musanganya, Perezida wa Sosiyete sivile ya Buzi muri teritwori ya Kalehe, avugana na Actualite.cd.
Mai-Mai Nyatura ni umutwe washinzwe muri za 2010 ugamijwe kurengera Abahutu b’Abanyekongo ushingirwa I Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, uza gutangira gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari za Masisi na Rutshuru aho wagiye ugirana imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda .
Uyu mutwe ukimara gushingwa wagiye wibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi ufatanyije na FDLR ndetse n’Igisirikare cya Congo, FARDC , bituma havuka umutwe wa Raia Mutomboki nawo ugizwe n’Abatutsi washinzwe ugamije kwirinda.
Mu 2012, bamwe mu barwanyi ba Nyatura binjijwe mu Gisirikare cya Congo, ibyaha bagiye bashinjwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukorwa. Icyo gihe hari indi mitwe byavugwaga ko yiganjemo Abatutsi nabo bakomoka muri izo teritwari za Masisi na Rutshuru nka CNDP na M23.
Byagiye bivugwa ko uyu mutwe uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Congo benewabo nabo bakomoka muri ibyo bice.
Usibye guterwa inkunga n’Abayobozi kandi Nyatura ikorana bya hafi na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Bikavugwa ko idatandukanye cyane n’Ishyirahamwe ry’Abahinzi bo muri Rutshuru ryitwaga MAGRIVI yaje guhindura ibikorwa byayo ikareka iby’ubuhinzi igakora ibya politiki n’ibindi byifashishwamo intwaro.
MAGRIVI kandi byagiye bivugwa ko yaterwaga inkunga n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.
Imigambi ya politiki y’uyu mutwe ntiyigeze isobanuka, usibye gusa nk’aho warindaga imiryango yabo, imitungo y’ibikomerezwa benewabo bari muri leta no kuba yarishe cyane Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abandandi.
Mai Mai Nyatura hari ibikorwa yagiye ifatanyamo na FDLR
Muri Gashyantare 2012, Monusco yatangaje ko Nyatura yari ikajije ibikorwa byayo muri Kalehe, aho muri iki gihe usibye no gukorana bya hafi na FARDC, wanagabaga ibitero ku basivili benshi bakicwa, ahanini wakoranye na FDLR.
Hafi y’ahitwa Remeka, mu majyepfo ya Masisi, Nyatura ifatanyije na FDLR bishe abantu batandatu mu ijoro ryo kuwa 07 rishyira kuwa 08 Kamena 2012, nk’uko Monusco yabitangaje.
Muri Kivu y’Amajyepfo, Nyatura ifatanyije na FDLR yarwanye n’umutwe wa Raia Mutomboki ku itariki 15 Kamena abantu benshi bahasiga ubuzima.
Ku itariki ya 10 muri Kamena kandi Radio Okapi yari yatangaje ko FDLR na Nyatura byateye Igiturage cya Matusila , aho bari bateye inyeshyamba za Mai-Mai Kirikicho, bica umugore banashimuta abantu 35.
Gusubira mu ishyamba kw’izi nyeshyamba za Nyatura rero guhangayikishije Sosiyete sivile ivuga ko umutekano ushobora kongera guhungabana, ikavuga ko Leta yakabaye yarubahirije ibyo umukuru w’igihugu yari yasezeranyije izi nyeshyamba .
Ziri gusubira mu ishyamba mu gihe bivugwa ko inshuti zazo za FDLR na zo zongeye kuzura umugara cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yo gutakaza abarwanyi n’abayobozi benshi mu minsi ishize, barimo uwari umugaba mukuru, Lt Gen. Sylvestre Mudacumura.
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko hikangwa ko FDLR ishobora kugira Rutshuru akarima kayo nk’uko ADF yari yaragize Beni, aho byavugwaga ko izi nyeshyamba zongeye kugarukana ubukana muri iyi teritwari minsi ibiri ikurikiranye muri iki cyumweru dusoza, kibaba zarishe abaturage babiri ndetse n’abasirikare babiri ba FARDC.
Kuwa kabiri ushize nibwo inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Congo muri Rutshuru mu gace ka Busanza, zicamo abasirikare babiri mbere yo gusubizwa inyuma.
Byatangajwe ko zasubiye inyuma zimaze gutwika ibikoresho bimwe by’ingabo za Congo, ibindi zirabisahura nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.
Hari impungenge rero ko izi nyeshyamba za Nyatura zasubira mu mashyamba zikajya kwifatanya n’abarwanyi ba FDLR, barokotse ibitero byabashegeshe bamaze iminsi bagabwaho na FARDC, bakongera kubura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ahanini usanga byibasira abaturage b’inzirakarengane.
Nkuko mu minsi yasize rwandatribune.com yabagejejeho amakuru yo kumanika amaboko kw’izi nyeshyamba twanabibutsako izi nyeshyamba ziyobowe na Gen.Kashamari Dusabe Delta ubwo hari mu kwezi kwa karindwi taliki ya 8 n’iya 9 yagize uruhare mu gukingira ikibaba inyeshyamba za RNC zari ziyobowe na Maj(RTD) Mudasiru Habibu,kugeza abagera muri 45 bayobowe na Col.Richard yabaherekeje akabageza muri FDLR ahitwa I Kiyeye babisabwe na Jean Paul Turayishimiye wari Ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubutasi muri RNC
Ndacyayisenga Jerome