Imirwano ikomeye yahanganishije abarwanyi ba M23 n’umutwe wa FDLR mu nkengero za Kazaroho
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Tongo ivuga ko mu gace ka Kazaroho,gaherereye muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutchuru imirwano ikomeye hagati ya M23 na FDLR yongeyekwaduka muri ako gace gakomeye mu buhinzi bwinjiriza FDLR amafaranga menshi.
Abatangabuhamya bavuga ko umutwe wa M23 wagabye ibitero byinshi bigamije gufata mpiri Perezida wa FDLR Gen. Byiringiro Victor uzwi nka Gen.Rumuri wari umaze iminsi ari mu masengesho iKazaroho, uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko abarwanyi ba Col.Silikove usanzwe akuriye abarwanyi ba FDLR mu gace ka Kazaroho babashije kwirukankana Gen.Rumuri mu ngobyi y’abarwayi bamuvana ku mu murongo w’urugamba.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivili mu gace ka Kabizo yabwiye Rwandatribune ko inkomere zakomerekeye muri iyo mirwano kuruhande rwa FDLR bari kuvurizwa mu bitaro by’ibanze bya Kabizo muri Gurupoma ya Tongo.
Mu gace ka Tongo hakomeje gukusanyirizwa ingabo nyinshi za FARDC zigamije kwambura abarwanyi ba M23 uduce twa Bukombo na Kanyatsi , abatangabuhamya bemeza ko amakamyo agera k’umunani yasutse abasilikare benshi muri ako gace harimo n’abacanshuro b’abazungu, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntaruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwemeza aya makuru .
Rwanda Tribune.com