Intambara ikomeje guca ibintu mu gace ka Jomba,Bugusa,Runyoni na Tshanzu aho uruhande rwa M23 rukomeje kuvuga ko rwishe abarwanyi benshi ba FDLR n’ingabo za Leta ndetse bakaba bafashe mpiri umusilikare ufite ipeti rya Koloneri.
Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Kamena 2022 mu rukerera niho imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Rutshuru,Gurupoma ya Jomba mu misozi ya Runyoni,Musongati na Tshanzu . Impande zombi zikomeje gushinjanya kuba nyirabayazana w’imirwano.
Uyu munsi ku rugamba rwatangiye saa kumi za mugitondo,umwe mu basilikare bakomeye ba M23 ubarizwa mu ishami ry’ubutasi utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’inshingano afite yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune uri mu mujyi wa Bunagana ko bakomeje gukubita inshuro ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo ari bo FDLR,MONUSCO,Mai Mai Nyatura na RUD Urunana .
Uyu musilikare yahamirije Rwandatribune ko Major Yefuta wari Komanda ya Batayo ya FDLR yitwa Abazungu yiciwe mu mirwano apfana n’abandi basilikare bagera kuri 20 ba FARDC. Ibi bikaba byaje bihabanye n’itangazo ryasohowe na Gen Ekenge Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’amajyaruguru, wemeje ko uruhande rw’ingabo za Leta rwatakaje abasilikare 2, mu gihe 5 avuga ko bakomeretse.
Uyu musilikare kandi wo mu rwego rw’iperereza rwa M23 yanyomoje ibiri mu itangazo FARDC yasohoye ,aho ryavugaga ko ku munsi w’ejo umutwe wa M23 wakoresheje imbunda zikomeye,avuga ko ubwo uyu mutwe wigaruriga ikigo cya Rumangabo wakuyemo imbunda zikomeye zishobora gutuma bamara imyaka barwana nta gihunga cyo kubura amasasu bafite. Uyu musirikare asoza agira ati:” Ntituzasubira Uganda cyangwa mu Rwanda kuko Congo ari iyacu n’ubu dufite abasilikare babo twafatiye ku rugamba harimo n’umu-Colonel.
Intambara imaze kuba agatereranzamba muri Jomba,mu gihe amahanga asaba Leta ya Congo Kinshasa gusubira mu biganiro n’uyu mutwe ariko ingabo za Leta zo zikemeza ko zifite ubushobozi bwo gutsimbura izi nyeshyamba.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga gutsimbarara kwa Leta ya Congo kwaba guterwa n’amakuru y’ibinyoma bahabwa n’Ubuyobozi bwa gisilikare bukorera muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko izi ngabo zifite ubushobozi kandi mu myaka yose byaragaragaye ko igisilikare cya Congo kidafite ubushobozi bwo guhangana n’uyu mutwe
Umuhoza Yves