Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2020 mu ngoro y’umuryango w’abibumbye iherereye mu mujyi Génève, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) rihangayikishijwe n’imibereho mibi y’abaturage bo muri teritwari ya Beni, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) , Andrej Mahecic, ngo mu gihe cy’amezi abiri gusa , umutekano muke , watumye abasivili basaga 100. 000 bava mu byabo.
Gukurwa mu byabo kw’aba basivili ngo byatewe n’imirwano yatangijwe n’udutsiko twitaje intwaro kuva mu kwezi kwashize k’Ukuboza 2019, ubwo barwanaga n’abatuye mu gace ka Sheferi ya Watalinga, hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda, aho abagabo, abagore n’abana bataye ingo zabo bakerekeza mu mujyi wa Nobili no mu nkengero zaho.
Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye rikomeza ribyemeza ngo abenshi muri bo bavuye mu byabo bari babisubiyemo mu kwezi k’Ugushyngo 2019 nyuma yo guhunga umutekano muke wari waranze aka gace mu kwezi kwa Mata. Kuri ubu bakaba bakeneye ubutabazi bwa ngombwa.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) riragira riti «Abasivili, baba abahunze mu Ugushyingo ndetse n’Ukuboza ni bamwe mu bahigwa n’udutsiko twitwaje intwaro, turimo na ADF.
Nkuko bivugwa n’inzego z’ibanze ngo abasivili bagera kuri 252 biciwe muri teritwari ya Beni kuva mu Ukuboza 2019. Abenshi babwiye abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ( HCR ) ko babayeho badatekanye kubera ubwoba batewe no kwibonera bamwe mu bishwe , abafashwe ku ngufu ndetse n’ababuriwe irengero mu ihunga ryabo ».
Imibereho iteye agahinda.
Hagati aho , nkuko byemezwa n’umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) , Andrej Mahecic, ngo abasivili babarirwa mu bihumbi babayeho mu buzima bubi aho batuye mu bigonyi bagondagonze. Babayeho nabi mu mutekano muke , batagira na kirengera , mu maso y’abagizi ba nabi batabafitiye impuhwe.
Abenshi muri abo basivili bakuwe mu byabo ni abafite intege nkeya barimo abagore n’abana , usanga ari bo ahanini baba bakeneye ubufasha no kurengerwa.
Bimwe mu by’ingenzi bakenera harimo:Ibiribwa , aho gukinga umusaya , amazi , imiti , kunoza isuku n’uburenganzira bwo kwiga.
Umubare munini w’abana ntibiga kubera ibigo byinshi by’amashuri bicumbikiye bamwe mu bakuwe mu byabo ari nayo mpamvu nyamukuru ituma abana batiga kubera ubuke bw’ibyumba by’amashuri nkuko bigaragazwa n’abayobozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi. HCR.
Abasaga Miliyoni 5 bakuwe mu byabo.
Mu cyumweru gishize , Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR ) ryahaye amahema ya Palasitiki imiryango yakuwe mu byayo igera ku 3000 mu rwego rwo kuyifasha kubona aho gukinga umusaya.
Muri gahunda yo gukomeza kurengera no kwita ku mutekano w’abakuwe mu byabo , Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ( HCR ) rirashimangira uburyo butatu mu kurengera imiryango aribyo : kumenya imyirondoro , kurinda no kwita ku burenganzira bwa muntu.
Iri shami ry’umuryango w’abibumbye riragira riti “ Kugeza ubu , muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), harabarurwa abasaga miliyoni eshanu bakuwe mu byabo , bigaragaza umubare munini w’abakuwe mu byabo ugaragara muri Afurika. Ubu abakozi bacu bari muri Kivu y’amajyaruguru , iy’amajyepfo , muri Tanganyika ndetse no mu ntara ya Ituri.”
Muri uyu mwaka wa 2020 , Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) rikeneye agera kuri miliyoni ijana na mirongo itanu z’amadorali (150 dollars) kugira ngo rikemure ibibazo by’impunzi n’abakuwe mu byabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubu rikaba rimaze kubona agera 4% gusa by’ayo rikeneye yose hamwe.
SETORA Janvier