Komiseri mukuru wungirije muri Polisi ya Kongo (PNC) , Jenerali Patience Muchid Yav , yari mu mujyi wa Butembo muri Kivu y’amajyaruguru , kuri uyu wa gatatu , tariki ya 26 Gashyantare 2020 , ku butumire bw’ubuyobozi bwa Butembo.
Mu ijambo rye , yavuze ko mu butumwa afite mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bukubiye mu gikorwa cyo guhugura abapolisi bagafasha ingabo za Kongo (FARDC ) muri gahunda zihaye yo guhiga bukware no kurandura burundu umutwe wa ADF ( Allied Democratic Force ) mu mujyi no muri Teritwari ya Beni muri rusange.
Nkuko yabitangarije 7SUR7.CD , Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru , aragira ati « Ndi mu gace kanini k’amajyaruguru by’umwihariko noneho ubu ndi muri Butembo kugira ngo duhugure abapolisi babashe gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Komanda mukuru w’ingabo na Polisi. Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziri guhiga bukware inyeshyamba za ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’amajyaruguru. Polisi ifite mu nshingano zayo kubungabunga umutekano w’abaturage kandi na hano Beni niko bimeze…Ikindi kandi ubu , turi gucunga umutekano w’imijyi yamaze kwigarurirwa n’igabo.»
Yasabye kandi urubyiruko rwo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru kwijira ari benshi mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) no muri Polisi y’igihugu (PNC).
Yagize ati « Ndibanda cyane ku rubyiruko. Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) na Polisi y’igihugu ( PNC ) bariho kubera urubyiruko ni narwo mizero y’igihugu. Ariko icyo tumaze kubona nuko urubyiruko rukomeje gutiza umurindi inyeshyamba za ADF. Turavuze ngo urwo rubyiruko ni rubireke. Igihe kirageze ngo urubyiruko rutugarukire.»
Muri Teritwari ya Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo niho higanje ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’inyeshyamba za ADF kuva mu mwaka wa 2014. Abarenga 3000 bamaze gupfa kandi bose bashinjwa izi nyeshyamba. Mu mpera z’umwaka wa 2019 , ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) ku bufatanye na Polisi y’igihugu ( PNC ) bakoze operasiyo zikomeye kugira ngo bagarure amahoro muri aka gace , nkuko byifujwe n’umukuru w’igihugu Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
SETORA Janvier