Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umushinwa yaguye mu gico cy’amabandi yari yamutegeye hafi n’umuhanda anyuramo agiye mukazi aramurasa ahita apfa nkuko byemezwa na Henri Mungomba, umuyobozi w’umujyi wa Katanga.
Henri Mungomba, umuyobozi w’umujyi wa Katanga, yavuze ko aya mabandi yatangiriye imodoka yaritwaye uyu mushinwa amubuza gutambuka ari nako batera ibuye mu kirahure cy’imodoka nyuma babonezamo urufaya rw’amasasu rimwe rimuhamya mu mutwe irindi mu nda ahita agwa aho.
Yagize ati: “Umushinwa yari mu nzira ajya ku kazi, abantu bataramenyekana bahagarika imodoka yarimo maze batera ibuye ku kirahure. Bahise bamurasa biba amafaranga tutaramenya umubare bariruka.
Sosiyete Civil yasabye ko hakazwa ingamba z’umutekano mu kugarura amahoro muri utu duce by’umwihariko mu mijyi ya Lubumbashi, Likasi na Kasumbalesa kuko yugarijwe n’amabandi.
Si muri ibi bice gusa kuko mu , uretse umwuka w’umutekano muke w’intambara ukomeje gukwira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, no Ntara zose zinyuranye z’igihugu abaturage bakomeje gutaka ubujura bukorwa n’abantu bitwaje intwaro bakambura abaturage badasize no kubatwara ubuzima bwabo.
Icyakora ku munsi w’ejo tariki ya 01/04/2024, Igipolisi cya Repubulika ya demokorasi ya Congo cyatangaje ko kigiye gutangiza Operasiyo yiswe “Panther Noire,” izakorerwa i Kinshasa mu murwa mukuru n’ahandi mu zindi Ntara mu rwgo rwo guhangana n’amabandi akomeje kwibasira abaturage akabacuza utwabo.
Nk’uko byatangajwe na Komiseri mukuru w’ Igipolisi cya leta ya Kinshasa, yavuze ko iyi Operasiyo “Panther Noireiyi ifite inshingano zo gushimangira umutekano w’abaturage mu mijyi no mu ma village mu kurwanya ‘ubujura n’ubwicanyi bukorwa kibandi mu mihanda, ndetse n’ahandi hatandukanye.’
Ibyo bije mu gihe ubujura no kwica abantu kibandi muri Kinshasa na Goma bimaze gufata indi ntera, aho mu cyumweru gishize, Polisi muri Kinshasa yari yashizeho itangazo rimenyesha ko igiye kwifashisha ikoranabuhanga ry’ utudege tutagira abapilote mu kurinda umutekano wa baturage.
Rwandatribune.com