Ingabo za FARDC ziremeza ko kuri uyu wa wambere taliki ya 23 ukuboza zataye muri yombi abayobozi 2bakuru ba CNRD iryo rikaba ari ishami ryivanye kuri FDLR aba bayobozi baka ari WILLIAM MUTABAZI wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa CNRD na Francois Muvunyi wari mu buyobozi bukuri bw’iumutwe wa CNRD.
General Leon Richard KASONGA umuvugizi wa FARDC aba bagabo bakaba barafatiwe mu bitero byagabwe kuva mumpera z’ugushyingo ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi ya Karehe ho muri Kivu y’amajyepfo.
Yakomeje avuga ati: Twafashe umunyamabanga mukuru wa CNRD uzwi kumazina ya William Mutabazi kandi ntitwamufashe wenyine kuko yari kumumwe n’umwe mubayobozi bakuru ba CNRD ariwe Francos Muvunyi kimwe n’abandi barwanyi barikumwe ubu abo bose bakaba bari mu maboko yacu kandi tukaba twiteguye kubasubiza mugihugu cyabo cy’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego turi muri ibibikorwa byo guhiga imitwe y’itwaje intwaro kuko icyo tugamije ni ukuzana amahoro mur utu duce twari twarayogojwe n’izi nyeshyamba.
Kuva mu mpera z’ugushyingo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zagabye ibitero byo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro yaba iya abanyekongo cyangwa se iyabanyamahanga ikorera mu uburasira zuba bwa Congo.
Muri iyo mitwe iyitaweho cyane kurusha indi harimo CNRD uyu ukaba ari umutwe ugizwe n’abarwanyi b’abanyarwanda mugice cyavuye kuri FDLR ni muri urwego mucyumweru gishize Ingabo za FARDC zitangarije ko zari zimaze gufata abarwanyi barenga ibihumbi 2000 aho kugeza kuri uyu wagatandatu tarliki ya 21 ukuboza abarwanyi bagera kuri 300 ndetse n’abandi 1600 bari babashyigikiye bakaba bari bamaze kugarurwa mu gihugu cy’u Rwanda nkuko byatangajwe na general Leon Richard Kasonga.
Muri Kivu y’amajyepfo ingabo za FARDC zagaruye mu Rwanda abantu 1600 bari mumaboko ya CNRD ibyo bikaba byarabereye imbere y’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONISCO ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’Imiryango ya Leta zombi ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ubwo ababantu batahurwaga mugihugu cyabo bihutiye kujya ku maBisi ndetse n’amakamyo yagombaga kubatwara bafite umunezero utagira uko ungana byaranzwe n’indirimbo baririmbaga bishiye gusubira mugihugu cyabo.
Ubwambere ubwo hoheherezwaga abarwanyi 300 mu Rwanda icyo gihe bafatanywe intwaro zigera kuri 400 zikaba zirimu maboko y’igisirikare cya FARDC aba bandi 1600 bagaragaje ko bari barafashwe bugate na bariya barwanyi ba CNRD bakaba baravuze ko bashimishijwe cyane nokuba batahutse bagasubira mugihugu cyabo.
Ibi bakaba baravuze babihamya ko ubwo abiyitaga nka abakuru b’imiryango bari baze kugenda bashyikirijwe u Rwanda aba nabo ntampamvu babonaga yokuguma mu mashyamba ya Congo.
Aphrodis KAMBALE