Umuhanda nyabagendwa nomero 27 , kuwa gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020 , wari wafunzwe by’agateganyo ku buryo mu gace ka Fataki na Libi muri Teritwari ya Djugu , ntawahanyuraga kubera ko muri icyo gice hari imitwe y’abantu bitwaje intwaro bamburaga abantu bose bahanyuze bari mu modoka zitwara abagenzi.
Nkuko Perezida wa Sosiyete Sivili muri Djugu , Jules Tsuba abivuga ngo abo bantu bitwaje intwaro , mbere yuko basubira mu mashyamba , babanje kwambura abahanyuze ibintu byinshi.
Agira ati « Abantu bari bafite intwaro , bahagaritse ivatiri yavaga muri Uganda bakuramo ibyarimo byose. Twagerageje kumenyesha ingabo , ziraza , ari nazo zaje kuhabakura. Nyuma yo kuhirukana izo nyeshyamba , ingabo zahashyize abasirikare kugira ngo byibuze babungabungire umutekano abahanyura ari nacyo cyatumye kugeza na n’ubu haboneka ituze. »
Ukwiganza kw’izi nyeshyamba aha hantu kwateje umutekano muke muri aka gace.
SETORA Janvier