Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje ko hari undi musirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) warasiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Brig Gen Rwivanga yahamirije Umuseke ko iyi nkuru y’iraswa ry’uwo musirikare, ari impamo, aho yagize ati “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”
Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashwe ubwo yirukankanaga abana bari baragiye intama ashaka kuzibaka akisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda, ubundi ingabo z’u Rwanda zari zicunze umutekano zigahita zimwivugana kuko yari avogereye ubutaka bw’u Rwanda.
Ibi byabaye mu masaha ya saa cyenda n’igice ku wa Kane tariki 04 Kanama, bibera muu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Gusa Umunyamakuru Kabumba Justin ukora inkuru zo mu burasirazuba Congo Kinshasa we ubwo yasubiragamo amagambo ya sosiyete sivile, yavuze ko umusirikare wa Congo yarashwe n’abo mu Rwanda “i Kanyesheja”.
Iki gikorwa cyabaye ku munsi umwe n’uwatangarijweho amakuru yo kongera gushinja u Rwanda kugaba ibitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gufasha umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC mu mirwano.
Aya makuru akubiye muri raporo y’inzobere z’umuryango w’Abibumbye ivuga ko hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo ndetse zikagaba ibitero zifatanyije na M23 ahantu hatandukanye.
RWANDATRIBUNE.COM