Umugabo witwa Nsekerabanzi Baheza utuye m’umudugudu wa Bushengo akagari ka Gikombe , umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu , arakekwaho kwica umugore we w’isezerano Nyirantezimana Farida amunigiye mu nzu nyuma ngo akamwishyingurira mu irembo ry’urugo rwabo.
Bivugwako Nsekerabanzi yishe umugore we abifashijwemo n’undi mugore wari usanzwe ari inshoreke ye witwa Nyiranzeyimana Fillette ndetse bikaba bivugwa ko n’umukuru w’umudugudu yagize uruhare muri icyo gikorwa.
Biravugwa kandi ko uyu nyakwigendera yaba yarazize akagambane gashingiye ku mutungo, aho Nsekerabanzi n’uwitwa inshoreke ye ariwe Nyirantezimana bashakaga kwigarurira imwe mu mitungo aba bombi bari bafitanye harimo inzu dore ko bari barasezeranye mu mategeko,
Aba bombi ngo babonye ko bitapfa kubashobokera mu gihe umugore w’isezerano yaba akiriho, maze bapanga gahunda yo kumuhitana ndetse ngo baza kubigeraho, bamwica bamunigiye mu nzu barangije baramwihambira.
Ibi ngo byakoze mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize wa 2019 nyuma y’aho Nyirantezimana Farida yakomeje kutagarara muri rwo rugo bituma abaturanyi bagira amakenga maze bitabaza inzego z’umutekano bazimenyesha ko bamaze igihe batamubona ndetse bakaba batazi irengero rye. Aba ngo banabwiye inzego z’umutekano ko badashira amakenga umugabo we.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abana Nsekerabanzi yabyaranye na Nyirantezimana hari amakuru bamaze gutanga n’ubwo bitarajya ahagaragara.
Ngo aha niho RIB yahise itangira gukora iperereza hahita hafwatwa abakekwaho icyo cyaha.
Rwandatribune.com yavuganye n’umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle maze atangaza ko ayo makuru ari impamo ndetse ko n’abakekwaho icyaha batawe muri yombi ariko yirinda kugira icyo atangaza kuko yavuze ko bakiri gukora iperereza ry’imbitse
Yagize ati: “nibyo koko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo umugabo witwa Nsekerabanzi Bahizi n’undi mugore wari inshoreke ye,bakekwaho kwica Nyirantezimana Farida wari usanzwe ari umugore w’isezerano wa Nsekerabanzi.Bafashwe nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubwicanyi , ntabyinshi twahita dutangaza aka kanya kuko tukiri kubikoraho iperereza ry’imbitse kugirango tumenye imvo n’imvano, n’abababigizemo uruhare bose.”
Si bwambere muri aka karere ka Rubavu havugwa ubwicanyi kuko mu kwezi k’Ukuboza 2019 havuzwe inkuru y’undi mugabo wishe umugore we amutemye ijosi hanyuma amufungirana munzu aho byaje kumenyekana hashize iminsi itatu.
Amakimbirane yo m’umuryango akaba avugwaho kuba imwe mu mpamvu nyamukuru zitera izo mpfu nk’uko byagiye bigaragazwa n’iperereza.
Nyirantezimana Farida asize abana batatu yabyaranye na Nsekerabanzi Bahizi.Iki cyaha kiramutse gihamye Nsekerabanzi na mugenzi we bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganya.
HATEGEKIMANA Jean Claude