Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama nibwo Ambasaderi Adonia Ayebale usanzwe ahagarariye Uganda mu muryango w’Abibumbye yasesekaye i Kigali aho yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Nkuko Amb Ayebale yabyitangarije akoresheje urukuta rwa Twitter, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse akanamugezaho ubutumwa bwihariye yari yahawe na Perezida Museveni.
Iyi ntumwa idasanzwe yageze mu Rwanda mu gihe Perezida Museveni amaze iminsi yohereza intumwa zidasanzwe nk’aho yaherukaga kohereza Maj Gen Abel Kandiho usanzwe uyobora ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda(CMI) mu gihugu cy’u Burundi.
Si aha gusa kuko no mu gihugu cya Tanzania, Perezida Museveni yahoherezaga intumwa nyinshi mu bihe bitandukanye, nyuma akaza kwigirayo mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriyemo mu mpera z’Ugushyingo 2021 . Aha muri Tanzania Perezida Museveni yanahavuye hasinywe amasezerano agamije kubaka ibitembo bya Peteroli bijya Uganda binyuze mu gihugu cya Tanazania.
U Rwanda na Uganda mu kihe cyerekezo?
Mu mwaka 2019, nibwo u Rwanda rwahisemo gufunga imipaka iruhuza na Uganda, mu rwego rwo kurengera abaturage barwo bambukaga imipaka bagera muri Uganda bagafungwa abandi banatotezwa bazira kwanga kwinjira mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Si ibi gusa kuko ikindi kibazo nyamukuru u Rwanda rwakunze kurega Uganda ni ugushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ku ikubitiro hari ibihamya u Rwanda rufite bigaragaza ko Uganda ikoranira bya hafi n’imitwe nka RNC, RUD Urunana na FDLR.
Bimwe mu bihamya byerekana ko Uganda ishyigikiye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse binagarukwaho n’abavuye muri iyi mitwe bari mu butabera bw’u Rwanda mu buhamya batanga iyo baburana.
Uganda-RNC
Maj Mudathiru wafashwe ubwo ingabo za Kongo Kinshasa zahigaga bukware abarwanyi b’umutwe washinzwe na RNC wiswe P5, yavuze ko abayobozi bakomeye ba RNC bahura kenshi na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Uganda. Mudathiru kandi yanongeyeho ko Abayobozi ba RNC bavuga rikijyana mu nzego z’ubuyobozi za Uganda ari nabo bagira uruhare rukomeye mu ishimutwa ry’abanyarwanda baba muri Uganda, byose bigakorwa mu izina rya CMI. (merakisalonnc.com)
Inzego Perezida Museveni yashiriyeho gufasha RNC zikuriwe na Murumuna we Gen Salim Saleh. Gen Saleh bivugwa ko afatanya n’abarimo Philemon Mateke wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’Ibirasirazuba aho amabwiriza batanze ashyirwa mu ngiro n’urwego rw’ubutasi bwa Gisirikare CMI ruyoborwa na Maj Gen Abel Kandiho.
Hari n’ibihamya ko Perezida Mseveni ubwe akunze gukora inama na Amb Mukankusi Charlotte ukuriye Dipolomasi mu mutwe wa RNC mu ngoro ye i Entebbe
Uganda –RUD Urunana
Mu minsi ishize nibwo RwandaTribune yabagejejeho uko, Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abayobozi 6 ba RUD Urunana nyuma bakaza kurekurwa ku itegeko ritanzwe na CMI. Nkuko bikubiye muri iyi nkuru<< https://rwandatribune.com/uganda-urukiko-rwibanze-rwa-kakumiro-rwafunze-byagateganyo-abanyapolitiki-6-ba-rud-urunana/>>
Usibye ibi kandi RUD Urunana yashakiye umwe mu basirikare bayo bakomeye (Capt Nshimiye alias Gavana) inzu muri District ya Kisoro aho binavugwako inama zose z’uyu mutwe ariho zibera.
Uganda- FDLR
Guverinoma ya Uganda kandi ivugwaho gukorana bya hafi na FDLR,nkuko byemejwe na Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeyi wahoze ari umuvugizi w’uyu mutwe watawe muri yombi n’ingabo za Congo Kinshasa. Mu buhamya Uyu mugabo wahoze mu mashyamba ya Kongo yahaye urukiko yavuze ko ubwo bafatwaga we na mugenzi Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega bari bavuye mu nama yatumijwe na Perezida Museveni igamije kubashakira inkunga no kubasaba kwihuza na RNC n’indi mitwe yose iterwa inkunga n’iki gihugu.
Umubano w’u Rwanda na Uganda mu myaka iri imbere uzareberwa mu yihe sura?
Gusubukura ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda
Muri Nzeri umwaka 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Museveni wa Uganda bashyize umukono ku masezerano ya Luanda yari agizwe n’ingingo 9 zigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Mu ntangiro, habanje kuba inama zahuzaga abayobozi ku mpande zombi igamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ibiganiro byaje gusa n’ibihagaraga nyuma yaho u Rwanda rutangarije ko Guverinoma ya Uganda yaba irimo kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Nyuma y’iyi ntumwa idasanzwe ya Perezida Museveni i Kigali, abaturage b’ibihugu byombi biteze ko imipaka ibahuza yatekerezwaho muri gahunda z’abayobozi babo, kugirango bongere bahahirane nk’uko byahoze nkuko babigaragaje banyuze ku mpuga nkoranyambaga zitandukanye.
U Rwanda na Uganda kuri “Operation “Shujaa”
Ubwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aheruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yasinyanye na Mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi amasezerano agamije kubaka umuhanda Rutchuru -Goma –Bunagana. Usibye uyu muhanda kandi, mu minsi yakurikiyeho Uganda yasinyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano agamije koherezayo ingabo mu bikorwa byiswe “Shujaa Operation” bigamije kurandura burundu umutwe wa ADF umaze imyaka irenga 20 ari imbogamizi ku mutekano wa Uganda.
Kuki u Rwanda rutewe impugenge n’ibikorwa bya “Shujaa Operation”?
U Rwanda nk’igihugu gifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hari ukuboko kwa Uganda mu gutera inkunga imitwe irurwanya ikorera mu gace karimo kuberamo ibi bikorwa bya gisirikare ntirukwiye kwirara mu gihe cyose ingabo za Uganda ziri mu bice bibarizwamo imitwe y’inyeshyamba irurwanya . Ibi ni nabyo byashimangiwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Makolo Yolande wavuze ko nubwo u Rwanda rutarebwa n’ibi bikorwa cyane ko bishingiye ku masezerano ya Uganda na Kongo Kinshasa ,ariko ruzakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza birangiye kugirango bitaba byabyara imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda.
Ildephonse Dusabe