Sosiyete sivile yo muri Beni iratabariza abaturage batuye muri aka gace kubera ibitero by’inyeshyamba za ADF, bimaze igihe byaribasiye aba baturage.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 17 Werurwe ubwo bavugaga ku ngaruka mbi z’umutekano muke ubarizwa muri kariya karere ka Kalunga na Maboya werekeza i Beni- Butembo.
Iyi Sosiyete Sivile yemeje ko muri iki cyumweru cyose nta mutekano wigeze uboneka muri aka gace ndetse yemeza ko usibye n’ibintu hishwe n’abaturage bagiye basangwa mungo zabo.
Bakomeje batangaza ko amasoko yose yo muri tuno duce yafunzwe, bitewe n’umutekano muke ubarizwa muri kariya gace, byatumye kandi abana bahagarika kujya kumashuri kubera, uyu mutekano umeze nabi.
Ibi bibazo kandi byavuzwe muri Bashu ndetse no muri Ruwenzori, aho izi nyeshyamba zibasiye ingo z’abaturage zigasahura ndetse zikica n’abo zihasanze, abandi zikabakomeretsa.
Iki gice gisa n’ikigizwe n’icyaro ubuzima busa n’aho bwahagaze kubera ibikorwa by’izi nyeshyamba, zidasiba kwirara munga uko bwije n’uko bukeye.
Ikibabaza abaturage ni uko bamwe mubagize uruhare mu kwica bamwe mu baturage, bagenda binjizwa mugisirikare, aho guhanwa kubera amabi bakoze.
Si ubwa mbere hafashwe inyeshyamba zigahita zinjizwa mu gisirikare cya leta aho kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
UWINEZA Adeline