Umusaza Sumbiri Emile arasaba Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kumurenganura maze agasubizwa ubutaka bwe bwatejwe cyamunara atabizi abwirwa ko hari imitungo yariye mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu musaza Sumbiri utuye mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga mu Kagari ka Nyaruhanga mu mudugudu wa Jurwe, avuga ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aza kwemera icyaha asaba imbabazi maze arafungurwa aho yaramaze imyaka muri gereza.
Ati ” nitabiriye inkiko gacaca ntanga amakuru yose ndetse mbasha kwegera imiryango yarokotse nahemukiye nyisaba imbabazi barazimpa tubana mu mahoro”.
Avuga ko nta rubanza yigeze aregwa rujyanye n’imitungo ariko yatangajwe nuko mu mwaka wa 2011abonye abantu bahinga isambu ye ababajije bamubwira ko yayiguze muri cyamunara”.
Itegekaharinde Christine ni umukobwa wa Sumbiri Emile avuga ko kuva icyo gihe batangiye kubabaririza amakuru maze babwirwa ko iyo sambu yatejwe cyamunara na Gitifu w’akagari ka Ryaruhanga witwa Mukorabyiza Esperance ayiteza kubihumbi ijana na mirongo itanu na bitandatu(155,000 frw) kuko ariyo bamuregaga.
Yagize ati” Ntibigeze batumenyesha nta nirangizarubanza twigeze tubona, ariko twaje kumenya ko ngo aregwa na Ndagijimana Innocent utuye mu murenge wa Gishyita mu kagari ka Musasa duhana imbibi avuga ko yaje mugitero cyishe umuryango we ndetse kinabasahurira imitungo”.
Kuri Sumbiri yemeza ko icyo gitero yakigiyemo koko kandi yanabiburanye mu nkiko gacaca ndetse ko abari kumwe nawe bose babwirwe ko bagomba gutanga ibihumbi bitanu kuri buri umwe kuko babareze ko umukecuru bishe muri icyo gitero bamwambuye ibihumbi mirongo itanu.
Ati” Ibyo narabiburanye ntanga ibihumbi bitanu maze birangirira aho, ariko naje kumenya ko n’uwaguze isambu yanjye Mageza Raphael ariwe waruyoboye icyo gitero kandi we akaba ntacyo abazwa kugeza ubu kuko nibyo bihumbi bitanu twaciye nawe yarayatanze”.
Itegekaharinde Christine ni umukobwa wa Sumbiri Emile avuga ko bitabaje komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kuko ariyo ifite muncingano ibyasizwe n’inkiko Gacaca babandikira amabaruwa agera muri atanu babasaba ko babarebera mububiko bakababwira niba koko Sumbiri hari urubanza rw’imitungo yaba yaraburanye.
Yagize ati ” CNLG yaje kwandikira uwarushinzwe inkiko gacaca mu karere ka Karongi witwaga Nduwayo Jean de Dieu bamubwira ko Sumbiri yaburanye urubanza rufite nimero 116 ariko ko nta rubanza rurebana n’imitungo yigeze aregwa cyangwa ngo aruburane ndetse banamusaba ko bagomba kudufasha ko bazatwandikira maze bakanaduha kopi z’urubanza ariko kugeza uyu mwaka wa 2021 iyo kopi ntiturayibona”.
Akomeza avuga ko urwo rupapuro bandikiwe barujyanye mu kagari ariko ntikagira icyo kabamarira.
Ati ” Ntitwagarukiye aho kuko mu mwaka wa 2012 umuyobozi w’akarere ka Karongi n’ushinzwe ingabo n’uwa polisi baje gukoresha inama mu murenge wabo maze bamugezaho ikibazo bafite ategeka ko iyo cyamunara iteshwa agaciro maze Sumbiri yongera asubizwa ubutaka bwe”.
Ibyo ariko ngo ntibyateye kabiri kuko Gitifu Mukorabyiza Esperance yaje kuvanwa ku kazi ndetse aranirukanwa maze asimburwa n’uwitwa Nsengumuremyi Steven nk’uko Sumbiri Emile akomeza abivuga.
Ati ” uyu mu Gitifu yaje ari simusiga maze yitwikira ijoro yongera guteza cyamunara ya sambu yanjye ibihumbi 120 ko iguzwe n’uwitwa Gasarasi Jean ndetse yongeraho iyo byegeranye nahaye umukobwa wanjye yariteyemo ikawa nayo ayigurisha ibihumbi 60, igurwa na Mageza Raphael. Ibyo byose byakorwaga ntabimenyeshejwe ahubwo nagiye guhinga nsangamo Mageza ambwira ko nazongera kumbona muri uyu Murima ko azantema kuko yawuguze muri cyamunara”. (https://basicbluesnation.com)
Ngo yagiye kubaza ku kagari asaba n’irangiza rubanza maze bararimuha asanga cyamunara yarabaye tariki ya 6/2/2012 ariko urubanza rwarangijwe tariki ya 6/6/2012.
Ati ” iyo ndebye nsanga harimo akagambane k’uwitwa Mageza Raphael wayoboye ibitero byinshi byishe abantu ariko we akaba ntacyo ashinjwa ndetse akaba ariwe waguze isambu yanjye. Ndasaba komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ko yampa kopi z’imanza naburanye kuko nta rurebana n’imitungo nigeze ndegwa cyangwa ngo mburane nkuko yari yabitwandikiye mbere”.
Avuga ko amaze kuyandikira amabaruwa menshi ayisaba kumuha izo kopi nkuko yari yabimwijeje ariko kugeza uyu munsi ikaba nta gisubizo iramuha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, Ntakirutimana Gaspard yabwiye Rwandatribune.com ko niba bararegeye urukiko arirwo ruzandikira komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ibasaba amakuru yimbitse.
Ati ” ubwo nyuma yaho nibwo tuzamenya icyo gukora maze tukareba uburyo twafasha uwo muryango”.
Mugushaka kumenya ukuri n’impamvu Sumbiri atabona igisubizo yaka komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Rwandatribune.com yabajije umuyobozi wayo Dogiteri Bizimana Jean Damascene kumurongo wa telefoni maze asubiza ko icyo kibazo ntacyo yakivugaho.
Kuri ubu umuryango wa Sumbiri Emile wahisemo gutanga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Bwkishyura basaba ko iryo rangizarubanza ryateshwa agaciro, urubanza rukaba rwarashyize tariki ya 8/6/2021.