Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyatangaje umubare w’abasore n’inkumi bari guhabwa imyitozo ya gisirikare, kugirango binjizwe mu ngabo z’igihugu, mu rwego rwo kwitegura kugaba ibindi bitero bikomeye kuri M23.
Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 11 Nzeri 2023, Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC Lt Gen Sylvain Ekenge, yabajijwe aho igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya muri FARDC n’umubare wabo kigeze.
Lt Gen Sylvain Ekenge, yasubije ko kugeza ubu, FARDC yamaze kubona abasore n’inkumi n’abandi bantu babishoboye bagera ku 40.000 ndetse ko batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare, mu bigo byabugenewe biherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Lt Gen Sylvain Ekenge, yakomeje avuga ko ubu, abagera ku 10.000 bari gutorezwa mu kigo cya Kitona muri Congo Central, 7.000 mu kigo cya Mura muri Haut Katanga, 5000 mu kigo cya Lokosa giherereye i Kisangani, inkumi zigera kuri 800 ziri kwitoreza mu kigo cya Tombagadio muri Congo central, 14.000 mu kigo cya Kamina kiri muri Haut Lomami.
Yakomeje avuga ko hari n’abandi bagera ku 3000 ,bari kwitoreza mu kigo cy’Abakomando cya Lwama giherereye i Kindu muri Maniema n’abandi barenga 2.000 bari kwitoreza mu bindi bigo .
Lt Gen Sylvain Ekenge, yongeyeho ko aba bose uko bakabaye, bagomba gushyirwa mu mitwe y’ingabo z’irwanira ku butaka ndetse ko mu minsi ya vuba, bagiye gutangira kurekirita bandi bazashyirwa mu ngabo zirwanira mu kirere no mu mazi .
Sylvain Ekenge, avuga ko ubushotoranyi bw’u Rwanda no gutera inkunga M23, aribyo byatumye abasore n’inkumi bangana batya, bashishikarira kuza mu ngabo z’igihugu FARDC, nk’uko baheruka kubisabwa na perezida Felix Tshisekdikedi.
ubwo umutwe wa M23 warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru werekeza muri Masisi , Kuwa 3 Ugushyingo 2022 perezida Tshisekedi ,yasabye Abasore ,Inkumi n’abandi bose babishoboye, kujya mu ngabo z’igihugu ku bwinshi kugirango batange umusanzu wabo, mu mu rwego guhangana n’Umutwe wa M23 avuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda yise umushotoranyi.
Gusa n’ubwo hamaze igihe hari agahenge k’imirwano hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi, kugeza ubu imirwano ya hato na hato hagati ya M23 n’imitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR isanzwe ikorana na FARDC, iracyakomeje muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse amakuru agera kuri Rwandatribune.com, akemeza ko igisirikare cya Leta FARDC, kiri mu myiteguro ikomeye igamije guhashya no kurandura M23 .
Binyuze ku muvugizi wayo mubya gisirikare Maj Willy Ngoma, umutwe wa M23 , nawo wemeza ko FARDC iri kwitegura kubagabaho ibitero, gusa ngo na M23 ikaba yiteguye bihagije kwirwanaho no kurengera abaturage igihe cyose ibyo bitero byaba byaba bitangiye
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com