Nyuma yo kwigarurira uduce twinshi mu Ntara ya Donbas, ubu ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burusiya bwatangiye kohereza abasirikare benshi bava mu Burasirazuba berekeza mu Majyepfo ya Ukraine.
Vadym Skibitsky, Umuyobozi w’Ungirije w’uRwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Ukraine yavuze ko u Burusiya buri kurunda abasirikare benshi mu majyepfo ya Ukraine bugamije gukumira ibitero by’ingabo za Ukraine mu gace ka Kherzon kari mu maboko y’u Burusiya ariko ko zishobora no kugaba ibindi bitero ku yindi Migi yo mu Majyepfo ya Ukraine zigamije kuyigarurira.
Yagize ati “Bari kongera umubare w’Abasirikare benshi mu majyepfo ya Ukraine bagamije gukumira ibitero byacu muri Kherson, gusa turatekereza ko bashobora no kugaba ibindi ibitero byabo mu migi ikomeye yo mu Majyepfo ya Ukraine. Amajyepfo ni ingenzi kuri bo kubera agace ka Cremea.”
Perezida Vlodmyry Zelenky na we yemeje ko ingabo z’u Burusiya ziri kugerageza gukomeza ibirindiro byazo biri mu Majyepfo ya Ukraine byumwihariko mu gace ka Kherson Na Zaporizhzhia ariko ko ntacyo bizazifasha.
Ku rundi ruhande ingabo za Ukraine zirimo kugerageza kongera kwigarurira ubugenzuzi bw’agace ka Kherson ndetse mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2022 zikaba barabashije gusenya ikiraro cya Antonovskiy giherereye mu gace ka Kherson bituma Umuhora ingabo z’uburusiya zacishagamo Intwaro n’ubundi bufasha ucika.
Kugeza ubu aka gace kose gaherereye ku nkombe y’inyanja y’umukara karacyagenzurwa n’ingabo z’u Burusiya .
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM