Akarere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereye mo kamaze iminsi karimo ibibazo by’umutekano mucye ahanini ukomoka muburasirazuba bwa DRC, nyamara iki gihugu kigatwerera ibibazo byacyo abaturanyi bacyo barimo u Rwanda bavuga ko aribo babateza umutekano muke, mugihe u Rwanda rwabihakanye kenshi ndetse bakanemeza ko umutekano wabo ari ubukungu ku Rwanda.
Mu kiganiro umuvugizi wa Guverinoma y’urwanda wungirije yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu Alain Mukurarinda yatangaje ko u Rwanda rutigeze na rimwe rwifuza intambara nk’uko abaturanyi bo muri Congo babivuga ,kandi yemeza ko n’ubwo bimeze gutyo nihagira ubashotora bazicungira umutekano.
Si ubwambere uyu muvugizi aburira abanye congo kuko ubwo indege yabo y’intambara yinjiraga kubutaka bw’u Rwanda kuwa 07 Ugushyingo 2022 uyu muvugizi yavuze ko iki gihugu kiri gushotorana ariko kuko u Rwanda rudashaka intambara iyo ndege bayiretse igasubira iwabo mu mahoro.
Repuburika iharanira Demokarasi ya congo yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza intambara ku Rwanda, nyamara ibyo u Rwanda rwabirengeje ingohe ntirwabyitaho.
U Rwanda rwakunze gusaba Congo gukemura ibibazo ifitanye n’abaturage bayo, aho kubigereka ku Rwanda kandi ntaho ruhuriye n’ibibazo byabo. Rwahakanye kandi kenshi ko ntaho ruhuriye n’umutwe w’inyeshyamba za M23, rushinjwa gukorana nawo.
Uyu mutwe w’Abanye congo ushinja Leta ya Congo kutita kubaturage bose kimwe kuko abo mu bwoko bw’Abatutsi benshi kugeza ubu bari mubuhungiro kubera gutotezwa no kwicwa bakorerwa n’abanye congo bagenzi babo badahuje ubwoko, nyamara Leta ntigire icyo ibikoraho kandi byose byabaye irebera.
Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ejo bundi kuwa 18Mutarama rivuga ko yiteguye guha igihano M23 kandi ryacaga amarenga ko biteguye gutera u Rwanda nk’uko bakunze kubyigamba.
Iki gihugu giherutse kugura indege z’intambara mu Burusiya bavuga ko arizo bazifashisha batera igihugu cy’u Rwanda, si ibyo gusa kandi kuko nyuma yaho iki gihugu cyagiye cyakira intwaro zitandukanye bityo rero bakaba biteguye gutera u Rwanda nk’uko bakunze kubyivugira.
Umuhoza Yves