Yesu ati: muzabamenyera ku mbuto zabo
Mu gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid 19,hashyizweho ingamba zituma abaturage batanduzanya iki cyorezo,itangazamakuru naryo rishyiraho akaryo mu gutanga umusanzu.
Mu gihe inzego zose bireba ziri mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo amadini n’amatorero yo mu Rwanda yo arigushaka ubundi buryo yabona amaturo hakoreshwejwe mobile money,abadiyakoni ndetse no guturira ku ma konti y’abashumba.
Kuki abanyamadini bo mu Rwanda badafite kwigomwa?
Hasize icyumweru Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda busize uburyo bwo guturishya,non kuwa 22 Werurwe Itorero rya ADEPR naryo ryasohoye amatangazo asoroza mu bakiristu amaturo.
Naryo ryasohoye amatangazo asoroza mu bakiristu amaturo.
Yesu ati: muzababonera ku mbuto bera!
Mu byukuri Abashumba basize mu gaciro bagakwiye kwigomwa ahubwo bagashyira imbaraga mu gufasha Leta mu ngamba zasizweho cyane cyane,izo gufasha abakene baryaga aruko baciye incuro ndetse bagatera ingabo mu bitugu Leta mu gukangurira abakiristu babo kubahiriza ibyemezo bya Leta no kugira isuku.
Ariko ikigaragara nuko bashishikajwe no gushaka amafaranga,aha umuntu yakwibaza niba aba bayoboke b’aya madini barakurahe ayo gutunga abashumba babo,cyangwa gushyira ku makonti yabo niba ibikorwa bitandukanye bayarahagaze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Hon.Bamporiki Edouard Minisitiri w’urubyiruko akaba n’Umuyoboke wa ADEPR yagiriye inama Umushumba mukuru wa ADEPR
ko igihe tugezemo aruko Abashumba batunga intama aho kugirango Intama zitunge abashumba.
Mwizerwa Ally