Ubusesenguzi:Guhirika ubutegetsi bwa Leta y’uRwanda ukoresheje imbunda bigiye kuzaba iciro ry’imigani
Hanze y’uRwanda hasizwe amahuriro y’udushyaka duto duto yibumbira hamwe ndetse yerura ko afite igisilikare ,Umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) washinzwe na MRCD Ubumwe (Mouvement Rwandais Pour Le Changement Démocratique), igizwe n’amashyaka CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka waje kuraswa mu itako aravirirana kugeza ubwo ashizemo umwuka, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na RDI Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
FLN ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni umutwe ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wigambye ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.
Uyu mutwe wa MRCD UBUMWE muri iki gihe wararuciye urarumira kuko ibyo wigamba byose byarangiye bigiye ku gasozi,cya gisilikare Twagiramungu Faustin yahigaga birangira zimwe mu nyeshyamba ze zishwe izindi zitoragurwa nk’ubushwiriri yewe na Perezida wa MRCD ariwe Gen.Wilson Irategeka aricwa,Umuvugizi wa FLN n’abandi ba ofisiye bakuru bazanwa mu Rwanda ndetse n’ubwambere byari bibaye kw’isi kugitrango umutwe w’inyeshyamba upfire gushyira,aba jenerali bafatwe mpiri bene kariya kageni.
Umutwe wa P5 wari ugizwe n’amashyaka nka RNC,PS IMBERAKURI,FDU INKINGI,AMAHORO PEACE NA PDP IMANZI,iri huriro risa n’iryamaze gusenyuka aho uwari Perezida wa FDU INKINGI Ingabire Victoire asezeye agashyinga DARFA UMURINZI,PDP IMANZI naryo ryatangaje ku mugaragaro ko rivuye muri P5,birangira na RNC icitsemo gatatu,bikaba biboneka ko iri huriro ritakiriho.
Mu kwezi kwa karindwi 2019 inyeshyamba za P5 zahuye n’uruva gusenya ubwo zaraswirwa iGatoyi ho muri Masisi mu rugendo zerekezagamo I Rucuro aho bari bagiye kwiyunga na RUD URUNANA,ingabo za FARDC ntizabakundiye zabishemo abagera ku 80 abandi barafatwa ndetse n’umugaba wungirije wa P5 Capt Sibo aricwa naho uwari ubayoboye Maj(ltd)Mudasiru Habibu arafatwa .
Muri Kamena 2019, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.
Muri iyo mitwe harimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.
Ibitero bya FARDC ku mitwe yitwaje intwaro byatangiriye mu gace ka Kalehe aho abarwanyi b’iyo mitwe bakijweho umuriro bakerekeza mu mashyamba, bakagera mu bice bya Kabare, Walungu na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibitero byaguyemo bamwe, abandi bafatwa mpiri ari bazima. Mu barwanyi ba FLN bishwe barimo uwitwaga Brigadier General Shemeki Shaban uzwi nka Kagabo Patrick wari ushinzwe ingabo muri FLN.
Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe. Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Mu bandi bafashwe harimo Nsengimana Herman wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbura Nsabimana Callixte ‘Sankara’ we wafatiwe muri Comores mu 2019, akava arimo kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda ndetse na Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’Imyitozo mu Mutwe wa FLN.
Uku gutsindwa ruhenu kw’izi nyeshyamba kuracira amarenga abanyarwanda birirwa bakwa amafaranga y’imisanzu ngo bagure imbunda ko uyu muvuno utabahiriye uhereye kuri sekuruza FDLR wabanje kwitwa RDR,indinguka ALIR 1,ihinduka ALIR ya 2 nyuma ikaza kwitwa FDLR imyaka ikaba isize ari 24,nta musaruro mugihe abahisemo inzira ya demokarasi nka ba Dr.Habineza Frank bobamaze kwinjira mu nteko ishinga mategeko bitabagoye.
Hategekimana Jean Claude