Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ufatwa nk’Icyicaro gikuru cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye abaturage kuba maso ndetse no gutanga amakuru ku muntu wese babona bakekaho umugambi mubisha w’Igitero cy’Ibyihebe.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi akaba na Komiseri wa Polisi y’uyu Mujyi ,Kabeya Makossa Francois, rivuga ko hagiye kubaho gusaka mu buryo budasanzwe bwateguwe neza kandi buhoraho umuntu wese winjira cyangwa ushohoka ahantu hahurira abantu benshi.
Iri tangazo ryashyizwe hanze tariki 27 Mutarama 2023, rikomeza rivuga ko uku gusaka bizakorwa ahantu harimo mu mashuri, Insengero , mu masoko rusange , mu tubari ndetse no mu tubyiniro mu rwego rwo kwirinda igitero cy’Ibyihebe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma butangaje ibi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butangaje ko amakuru bufite avuga ko hari igitero cy’Iterabwoba kizagabwa mu murwa mukuru wa Kinshasa.
Uru rwego icyo gihe rwavuze ko kugeza umunsi rwashyiriye hanze iri tangazo rwabaga rutaramenya agace kagabwaho iki gitero gusa amakuru ahari yavugaga ko cyashobora kuba ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.
Nyuma y’iri tangazo ry’Intasi za Kinshasa,Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wigambye ko ariwo wagabye igitero mu rusengero ruherereye i Kasindi kikagwamo abantu 14.
Iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2022, bukeye bwaho ku wa Mbere, Islamic State ibinyujije mu kinyamakuru cyayo, Aamaq news yavuze ko ariyo yateze igisasu muri uru rusengero ndetse iragituritsa.
Uyu mutwe wakomeje uvuga ko uzakomeza guhangana na Leta ya Congo mu gihe cyose ingabo zayo zigihanganye n’imitwe igendera ku mahame ya Islam.
Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Imibare yo mu mwaka wa 2021 , igaragaza ko uyu muyji wa Goma wari utuwe n’abaturage 2,100,000, ukaba ukunda kugendwa n’abanyarwanda benshi cyane mu bikorwa by’ubushabitsi bwa buri munsi.
Abakurikiranira hafi ibirimo kubera muri aga gace , bahise bahuza iri tangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma n’ubwoba nyuma y’uko Inyeshyamba za M23 zifashe Umuyji wa Kitshanga.
Uku gusaka gushobora kwibasira umuntu wese uvuga ikinyarwanda cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bashinjwa kuba intasi za M23 , bityo Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma barasabwa kwitwararika kuko bashobora kubigenderamo.
(Soma)
Ariko namwe munyumvire!!!
Ese gusaka ubanje kumenyesha ibice bizasakwa ubwo byo ntiharimo kudatekereza neza,ngo utubare,isoko,insengero etc…