Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na mugenzi we wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, bumvikanye kunoza ubucuruzi hagati y’intara bayobora no gufatanya mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye byambukiranya imipaka birimo Coronavirus nk’uko bahanganye na Ebola.
Babyiyemeje mu nama bagiranye kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Karongi ku cyicaro cy’Intara y’Uburengerazuba, bari kumwe n’inzego z’umutekano ku mpande zombi.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko mu byo biyemeje gufasha abaturage harimo kwambuka imipaka byoroshye no gufashanya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati “Twumvikanye ku bucuruzi kuko abantu ibihumbi bambuka buri munsi imipaka iduhuza, twarebeye hamwe uko bakoroherezwa mu bucuruzi buciriritse kuko bufitiye abaturage akamaro. -Twemeje ko twakongera imikoranire mu gufasha abantu kwambuka neza, twongera ubucuruzi. –Twemeje ko abacuruzi bo hejuru bakongera imikoranire kandi byaratangiye’’.
Yakomeje avuga ko mu byo biyemeje harimo guhangana n’ibyorezo byambukiranya imipaka harimo na virus ya CoronaVirus ikomeje guca ibintu mu bihugu bitandukanye.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyantwari, yavuze ko uretse ubucuruzi biyemeje guhangana n’ibyorezo bigenda byaduka byambukiranya imipaka nk’uko bafatanyije mu guhangana na Ebola.
Ati “Twemeje kongera imikoranire hagati y’abikorera ku mpande zombi ku buryo no mu nama nk’izi bajya bazamo bakajya banahura kenshi nk’uko izindi nzego zihura”.
“Twakoranye mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, ubu ntaho kivugwa ariko tugomba gukomeza duhangana n’ibindi byorezo byambukiranya imipaka tukaba twemeje ko tuzajya duhura nka kabiri mu mwaka’’.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera, aherutse kubwira abikorera bo mu Burengerazuba ko bakwiye kureba ku mahirwe ari mu ntara yo kuba ituranye na Congo no kuyashoramo imari.
Ati “Muri iyi ntara harimo amahirwe menshi ashingiye ku bintu bitandukanye ariko ayo tuzi n’ashingiye ku kuba iyi ntara ituranye na Congo kandi tukaba duhahirana neza. Aya ni amahirwe kuko harimo isoko rikomeye”.
Izi ntara zombi zisangiye imipaka. Ihuza Rubavu na Congo, ni imwe mu mipaka ikoreshwa cyane muri Afurika mu rujya n’uruza rw’abantu, ikaba inyurwaho n’abantu bari hagati ya 55,000 na 60,000 ku munsi.